Kuki abantu bakuze ari bo banywa itabi ry’igikamba

Abasaza n’abakecuru bakunda kunywa itabi ry’ibibabi rizwi nk’ “igikamba” kuko ngo mu mabyiruka yabo basanze ari ryo tabi ababyeyi babo banywa nabo batangira kumenyera kurinywa gutyo.

Abasaza bari hejuru y’imyaka 80 twaganiriye batangaza ko mu buzima bwabo batigeze banywa itabi rizwi nk’isigara kuko ryaje bamenyereye kunywa ibikamba. Bavuga ko isigara ryazanwe n’abazungu rikaba rinyobwa n’abasirimu.

Basobanura ko itabi ry’igikamba ritubuka kurusha isigara kuko ngo ashobora kurinywa inshuro zirenze ebyiri mu gihe isigara uritumura inshuro imwe rigashira. Uretse no kuba ritubuka, ngo rirahendutse ugeranyije n’isigara.

Abantu bakuze banywa itabi ry'ibibabi bagura, abandi batumura mu isoko rwagati. (Photo: N. Leonard)
Abantu bakuze banywa itabi ry’ibibabi bagura, abandi batumura mu isoko rwagati. (Photo: N. Leonard)

Itabi ry’igikamba rinyobwa ahanini n’abantu bari hejuru y’imyaka 50 ngo babikomora ku babyeyi babo, ba nyirakuru ndetse na ba sekuru.

Abanywa itabi ry’ibikamba bahuriza ko mu mabyiruka yabo bakongerezaga abasaza n’abakecuru inkono z’itabi bikaba ngombwa ko bakururaho nyuma yo gukongeza kugira ngo bayizanire umusaza cyangwa umukecuru ryafashwe.

Ntahorutaba Jean Baptiste w’imyaka 55, yagize ati: “… mbere kugira ngo turimwe byaturukaga kuri ba sogokuru na ba nyogokuru na ba papa bacu, bityo tukamenyera gutyo. Yaguhaga inkono ngo ushyireho ikara igatumuraho”.

Ngo iyo batanyoye itabi ry’igikamba nta kibazo bagira bityo bagasanga itabi ntacyo rimaze mu mubiri usibye kubica, ikibazo gikomeye kikaba gufata icyemezo cyo kurireka.

Umusaza Vunabandi akurura inkono y'itabi nyuma gato yo kurigura. (Photo: N. Leonard)
Umusaza Vunabandi akurura inkono y’itabi nyuma gato yo kurigura. (Photo: N. Leonard)

Umugore witwa Mutuyimana, nyuma yo gutumura ku itabi ry’igikamba asa n’utameze neza mu maso avuga ko itabi rimuteza ikibazo cyo kuzungera. Aributsa ko itabi ritabamo n’ibiryo ngo uretse kuba umuntu yarishyizemo kurinywa.

Hari abakinywa itabi ry’igikamba kubera imyumvire bafite. Bamwe bavuga ko banywa itabi kubera ko rituma bacira igikororwa kikaza ngo iyo batarinyoye ngo ntibishoboka.

Boniface Vunabandi, umusaza w’imyaka 80 afite inkono mu kanywa atumura, yabivuze muri aya magambo: “ Agatabi uragatumura ugacira igikororwa cyari cyafashe ku mutima ukumva uraruhutse.”

Ku rundi ruhande, Ntahorutaba ucuruza itabi ry’igikamba yemeza ko itabi rituma umuntu ajya kwituma no kwihagarika neza. Yagize ati: “ Hari n’umuntu utajya kwituma neza mu gitondo, yatumura itabi akajya kwihagarika neza.”

Abahanga mu buganga bashimangira ko itabi rifite ingaruka ku buzima aho ritera indwara zitandukanye zirimo kanseri yo mu bihaha, umutima, asima, ubugumba n’izindi. Guhumeka umwotsi w’itabi bifite ingaruka ku buzima kurusha abantu banywa itabi nyirizina. Ngo uwo mwotsi uba ufite ubumara byinshi bya nicotine burenze ubw’uwanyoye iryo tabi.

Umukecuru Ntabakareke yaretse itabi kuko ryangiza ubuzima. (Photo: N. Leonard)
Umukecuru Ntabakareke yaretse itabi kuko ryangiza ubuzima. (Photo: N. Leonard)

Nubwo izo ndwara zihitana abantu benshi, abantu bagakangurirwa kurireka ariko baranga bakavunira ibiti mu matwi. Umukecuru Ntibakareke Therese ugaragara ko ari hejuru y’imyaka 85, acuruza itabi kugira ngo abashe kubaho, asobanura ko yaretse itabi kuko ryamuteraga ibibazo agahora kwa muganga.

Nubwo nta mibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima y’ abantu banywa itabi, ikigaragara ni uko umubare wabo ugenda ugabanuka ukurikije ko boutique zicuruza itabi zagabanutse bivuga ko n’abarinywa bagabanutse ugereranyije n’imyaka ishize.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bitonde aho ubundi bazapfa buhoro buhoro!

yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

itabi ntago rigira ibibi gusa mubihugu byateyimbere barikoresha in stress managment when u smoke 2 cigalete per day.and over weight reducing ,one thi important of nicotine.

patrick yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

kunywa ibikamba biterwa n’ubukene. Ariko bazagire ubutwari bareke kurinywa iminsi izicuma. Abo basaza n’abakecuru turabakeneye.

baba yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka