Kinyababa: Ngo urubyiruko rukoresha agakingirizo ni mbarwa

Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera rutangaza ko abenshi muri bo badakoresha gakingirizo bigatuma abakobwa baho batwara inda batateguye.

Urubyiruko rwaganiriye na Kigali Today ruhamya ko bamwe mu basore n’inkumi bo muri Kinyababa bakora imibonano mpuzabitsina batikingiye kubera kutagira ubumenyi buhagije ku gakingirizo nk’uko Rwankindo Joachim abitangaza.

Agira ati “Oya rwose jyewe mbona bari gupfa kwigendera, ni ukugenda kizimbabwe (gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye). None ziriya nda z’indaro zose zaba zituruka he?...ndi kubona abakobwa bari kubyara.”

Rwagati muri Santere ya Kinyababa.
Rwagati muri Santere ya Kinyababa.

Urubyiruko rwo muri Kinyababa kandi ngo ntirubona udukingirizo hafi kuko udusanduku tw’udukingirizo ubuyobozi bw’umurenge wabo bwashyize muri santere ya Kinyababa, nta gakingirizo na kamwe wasangamo.

Rwankindo agira ati “(udusanduku) byaje ho rimwe ariko iyo ugiye kureba ntabwo bigeze bazanamo utwo dukingirizo.”

Umurerwa Seraphine nawe avuga ko urubyiruko rwo mu murenge wa Kinyababa ruzi agakingirozo ariko ngo kugakoresha nibyo biba ikibazo.

Ngo hari abakorera imibonano mpuzabitsina mu bisambu kuburyo batabona n’umwanya wo kwitegura bihagije ngo babe bakoresha agakingirizo.

Muri santere ya Kinyababa hari udusanduku twagenewe gushyirwamo udukingirizo tw'ubuntu ariko nta na kamwe wasangamo.
Muri santere ya Kinyababa hari udusanduku twagenewe gushyirwamo udukingirizo tw’ubuntu ariko nta na kamwe wasangamo.

Umurenge wa Kinyababa uherereye ahantu h’icyaro. Urubyiruko ruhatuye ruhamya ko no gutura mu cyaro biba intandaro yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Urwo rubyiruko rwatangiza club Anti-SIDA kugira ngo bakangurire urubyiruko kwifata no gukoresha agakingirizo. Banakangurira urundi rubyiruko rwaho kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze batazakomeza kwanduza abandi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo sicyaro ahubwo nimyumvire yabo udukingirizo muributike tubaturimo gusa urubyiruko rwo mukinyababa rukeneye amahugurwa nokwigishwa ibyiza byagakingirizo nuburyo bagakoresha Sawa murakoze.

Burende niyobuhungiro yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

URWORUBYIRUKO,RWIFATE,KUKO,NIBO,RWANDA,RWIZA,RWEJOHAZAZA,YARI,NKURUNZIZA,

INKURUNZIZA ,URWORUBYIRUKO,RWIRINDE,KUKO,NTAWE,UMFANGWAGARUKEPE, yanditse ku itariki ya: 28-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka