Kayonza: Ikibazo cy’ibura ry’amazi cyakajije umurego mu gihe cy’impeshyi

Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeza gufata indi ntera cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi. Muri iyi minsi amazi yabaye make cyane, kugeza aho abaturage basigaye barara batonze imirongo ku tuzu tw’amazi kuko hari igihe aza amasaha make mu ijoro.

Hari abaturage bavuga ko basigaye barwana no kubona amazi yo gutekesha, ibyo gukora isuku bikaza nyuma, hakaba ubwo ikorwa cyangwa ntikorwe nk’uko Kamana Samuel abivuga. Ati “Ubu icya mbere ni ukubanza kurya ibyo koga no kumesa ukabitekerezaho nyuma ariko wabonye amazi yo gutekesha”.

Umujyi wa Kayonza wari usanzwe ufite ikibazo cy’amazi, ariko ngo mu mezi ashize cyasaga n’icyagabanutse ubwo akavura kari kakigwa. Gusa ubu ibintu ngo byasubiye irudubi kuko hari n’ubwo umuntu yemera akagura ijerekani y’amazi ku mafaranga 300 nk’uko Kamana akomeza abivuga.

Abaturage bamara amasaha menshi batonze umurongo ku tuzu tw'amazi bamwe bagataha batayabonye.
Abaturage bamara amasaha menshi batonze umurongo ku tuzu tw’amazi bamwe bagataha batayabonye.

Abatabasha kujya gutonda umurongo ku tuzu tw’amazi bashaka abanyonzi bajya kubavomera bakabagereza amazi mu ngo. Uwitwa Mugoyi usanzwe akora akazi ko gushyira abantu amazi mu ngo akoresheje igare avuga ko ubu ikibazo cyakomeye na bo bagahita bazamura igiciro cy’ijerekani y’amazi.

Agira ati “Ubusanzwe umuntu iyo tumushyira amazi mu rugo tumuca amafaranga ijana iyo amazi ari ku kazu k’amazi. Ariko ubu yarabuze ni ukujya kuyazana epfo Kabazana cyangwa tukajya kuyavoma muri Muhazi. Urumva rero ko tuba twavunitse ni yo mpamvu twishyuza menshi”.

Kuva mu mujyi wa Kayonza ujya Kazabazana aho abanyamagare bajya kuvoma harimo ibirometero birenga bitatu kandi haranaterara ku buryo umuntu umwe atasunika igare ryikoreye amajerekani y’amazu ngo abishobore, nk’uko Mugoyi abivuga.

Ngo ni kimwe no kujya kuvoma mu kiyaga cya Muhazi kuko na ho hari ibirometero bitari munsi ya bitatu uvuye mu mujyi wa Kayonza, kandi na ho hakaba haterera.

Abanyamagare basigaye bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi yo kugurisha mu baturage.
Abanyamagare basigaye bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi yo kugurisha mu baturage.

Hari abaturage bafite imiyoboro y’amazi mu ngo za bo, ariko ngo hari abaheruka kubona amazi muri iyo miyoboro mu kwezi kwa kane, ubu ikaba ihari nk’umutako gusa nk’uko Rugimbana utuye mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange abivuga.

Abayobozi bavuga ko icyo kibazo giterwa n’izuba rimaze iminsi ryaracanye ku buryo amazi yo mu masoko ikigo cya EWSA kivanamo amazi yagabanutse. Ibyo ngo ni byo bituma abaturage bayasaranganya kugira ngo n’ayo make aboneka agere ku bantu bose.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka