Kamonyi: Ababyeyi barahugurwa ku gutegura indyo yuzuye

Umushinga wa USAID/Gimbuka ukorera muri Caritas Rwanda, urahugura abagore bo mu karere ka Kamonyi, ku buryo bwo gutegura indyo yuzuye, kuko byagaragaye ko muri iki gihe, hari abategura amafunguro nabi, bityo abana ba bo, bagakura nabi.

Nk’uko Umwanarumiwe Leoncie, umukozi wa Caritas Rwanda mu mushinga wa USAID/Gimbuka mu karere ka Kamonyi abitangaza, ngo izi nyigisho zo gutegura indyo yuzuye y’umwana zigamije kwereka ababyeyi uko bategura amafunguro atuma umwana agira ubuzima bwiza.

Mbere yo gutegura aya mahugurwa, Umwanarumiwe avuga ko babanje gukora ubushakashatsi ku buzima bw’abana bari munsi y’imyaka itanu baza mu gikorwa cyo gupimisha ibiro; maze mu mirenge ya Mugina, Musambira na Ngamba, basanga hari abana bari mu ibara ry’umutuku bivuze ko bafite imirire mibi ikabije, n’abandi bari mu ibara ry’icyatsi naryo rigaragaza ko umwana nta mibereho myiza afite.

Leoncie asobanurira abagore gutegura indyo yuzuye.
Leoncie asobanurira abagore gutegura indyo yuzuye.

Uyu mukozi akomeza avuga ko, iyo mirire mibi idaterwa n’ubukene bwo kubura ibyo kurya mu miryango y’abo babyeyi, ko ahubwo ari ubumenyi buke bw’ababyeyi mu gutegura indyo y’abana.

Ibyo kandi birahamywa n’abagore basaga 30 baje kwiga gutegura indyo yuzuye kuri uyu wa mbere tariki 29/7/2013, bavuga ko bajyaga bagaburira abana babo indyo ituzuye kandi batabuze ubushobozi bwo kubona amafunguro yuzuye.

Mbaragijimana Angelique wo mu mu murenge wa Ngamba akagari ka Kabuga afite umwana umwe. Avuga ko ubusanzwe ategura ibyo kurya uko abanye atitaye ku indyo yuzuye y’umwana. Nyuma y’amahugurwa, yamenye ko iyo umuntu ategurira umwana amafunguro, agomba kuzajya ahitamo gutoranya ibiribwa bifite intungamubiri kandi akabitegura ku buryo bw’umwihariko.

Bamwe mu bagore baje guhugurwa gutegura indyo yuzuye.
Bamwe mu bagore baje guhugurwa gutegura indyo yuzuye.

Aragira ati “nzajya mfata ibyo kurya by’umwana mbitogose mbone kubishyiramo amavuta nyuma. Ikindi namenye, ni ugutegura igikoma nkakivangamo amavuta y’amamesa ngacanira kikabira kuko ari cyo kibagifite intungamubiri yuzuye”.

Umushinga wa USAID/Gimbuka mu karere ka Kamonyi watangije gahunda yo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye y’umwana mu mwaka wa 2010.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka