Iyo bageze ku myaka 15 abashakanye bakunze kutumvikana

Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse ko hari ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko benshi mu bashakanye iyo bamaranye imyaka 15 cyangwa irenga batangira kurangwa n’ubwumvikane buke kugeza nubwo basabye gatanya (divorce).

Iki kinyamakuru kivuga ko abaganga bakurikiranira hafi ubuzima bwo mu mutwe bakunze gukora ubu bushakashatsi bagaragaza ko iki kibazo cy’ubwumvikane buke giterwa ahanini no kurambiranwa kw’abashakanye ndetse no guhindura ubuzima.

Abagore n’abagabo bagiye baganira n’aba baganga batangaje ko iyo bagejeje ku myaka 15 bakibana n’abo bashakanye baba batakivuga rumwe kuko inshingano z’urugo ziba zariyongereye. Ibi babivugira ko abana babo baba bageze igihe cyo kubasaba ibya ngombwa byinshi.

Mu bihugu by’i Burayi cyangwa muri Amerika y’Amajyaruguru hari umuco w’uko umwana uba uri mu kigero cy’imyaka 15 aba ari hafi yo gusiga ababyeyi agatangira ubuzima bwe. Ibi abifashwamo n’ababyeyi be bamuha buri kimwe cyose.

Aba bashakashatsi bagaragaza kandi ko ibi biterwa na none n’uko urukundo umugore yahaga umugabo we aba yararuhindukirije ku bana be ku buryo bituma abagore benshi bibagirwa inshingano zabo nk’abagore.

Abashakashatsi berekana ko urukundo nyarwo kandi ruhagije rw’umugabo n’umugore rwongera kugaruka mu busaza kuko basubira mu buzima nk’ubwa kera bagishakana aho babana noneho nta bibazo by’abana n’ibindi bibareba. Ibi ariko ngo bishoborwa na bake cyane kuko muri iyi minsi abashakanye benshi batagerana mu zabukuru.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka