Iwawa ni ho hatangirijwe Icyumweru cy’Urukundo Nyakuri

Imbuto Foundation ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya SIDA (RBC/IHDPC), uyu munsi, yatangije Icyumweru cy’Urukundo Nyakuri mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwipimisha agakoko gatera SIDA no gukebwa. Ku rwego rw’igihugu iki cyumweru cyatangiriye ku kirwa cya Iwawa.

Ndejuru Radegonde, umuyobozi w’Imbuto Foundation, yasobanuye ko Icyumweru cy’Urukundo Nyakuri ari imwe muri gahunda za kampanye y’isi yose yo kurwanya SIDA. Bakaba bahisemo gufatanya n’urubyiruko rw’Iwawa mu kugitangiza cyane cyane kubera ko 593 bazasezererwa ku itariki ya 16 uku kwezi.

Radegonde yabasabye kwitabira kwisuzumisha no gukebwa kugirango bazatahe bazi aho bahagaze kandi banarinde abo bazasanga imuhira. Yagize ati “Birashimishije ko ubu nta we ukihebye, nimwikunde, mwirinde, mwihe agaciro munarinde abo mukunda.”

Umuyobozi wa RBC/IHDPC yibukije ko 60% y’abaturage b’u Rwanda batarengeje imyaka 16 y’amavuko akaba ariyo mpamvu bahisemo gutegura iki cyumweru ngo babakangure banabafashe kwipimisha agakoko gatera SIDA.

Nsengimana Philbert, Minisitiri w’Urubyiruko ari na we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abantu bose gushyira imbaraga mu kurwanya SIDA ntibumve ko bireba urubyiruko gusa. Yibukije abazasezererwa Iwawa ko hanze hari byinshi cyane bibashuka bityo abasaba kuba maso.

Yagize ati “Ubufasha mwakuye hano nta musaruro bwagira mwiroshye mu busambanyi mugahita mwandura SIDA. Nimureke gusoroma imbuto zitarakura kugeza igihe kigeze.”

Minisitiri yongeyeho ko gukebwa benshi bita “kwisiramuza” bizahera ku bazataha kugirango babone ayo mahirwe.

Ukuriye abanyeshuri biga Iwawa, Zirarushya Sad, yashimiye Leta kuba yarabakunze ikabavana mu muhanda none ikaba inabagejejeho ibikorwa byo kurinda ubuzima bwabo.

Abanyshuri bo mu kigo cy'imyuga cya Iwawa.
Abanyshuri bo mu kigo cy’imyuga cya Iwawa.

Zirarushya yavuze nta ngingimira ati “Twavuye kure, twiyemeje kwirinda gusubira inyuma tunarwanya SIDA. Ubu turi abagabo, turatekereza kandi turasobanutse!”
Zirarushya yasabye Minisitiri ko bakeneye kwegerezwa serivisi zihabwa abanduye SIDA kuko bigorana kugera i Rubavu kwivuza.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ubuhamya bwatanzwe n’ababana n’agakoko gatera SIDA baba muri iri shuri n’abaturutse hanze ndetse n’abifuza kuzarushingana maze bose bagaruka ku byiza byo kwisuzumisha umuntu akamenya aho ahagaze.

Icyumweru cy’Urukundo Nyakuri cyatangiye uyu munsi gifite intego yo gukangurira urubyiruko kwipimisha ku bushake, atari nk’ikimenyetso cy’urukundo gusa ku bo bakundana ahubwo ari no kumenya aho bahagaze ngo birinde agakoko gatera SIDA.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka