Ibitaro bya Nyagatare byahagaritse umuganga kubera atubahirije inshingano ze

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare bwahagaritse by’agateganyo umwe mu baganga babyo igihe cy’ukwezi kubera ko atubahirije inshingano ndetse n’amahame agenga umwuga w’ubuganga mu Rwanda.

Uwo muganga yahagaritswe kuva tariki 08/05/2012 nyuma y’uko atubahirije inshingano ze bihagije bikavamo ingaruka z’uko umurwayi yari ashinzwe kuvura agwa muri ibyo bitaro; nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Rukunda Karekezi Benon, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare tariki 10/05/2012 ribivuga.

Icyemezo cyo guhagarika uwo muganga cyafashwe hagendewe ku isesengura ryakozwe n’abandi baganga bo mu bitaro ndetse n’itsinda ryoherejwe na Minisiteri y’Ubuzima ryasanze uwo muganga atarubahirije inshingano ze.

Hashingiwe kandi ku mabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima agena imyakirire, imisuzumire, imivurire n’imikurikiranire y’abarwayi bari mu bitaro; ndetse n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima ajyanye n’amahame n’uburenganzira bw’abagana ibigo by’ubuvuzi mu Rwanda.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka