Ibishyimbo bikungahaye ku butare birinda indwara z’imirire mibi

Umushinga Harvest Price wazanye ibishyimbo bikungahaye ku butare (fer) bigira uruhare rukomeye mu kurinda indwara z’imirire mibi, ukaba ukangurira abahinzi kwitabira kubihinga.

David Cyiza, umukozi w’uwo mushinga avuga ko batekereje guteza imbere ubuhinzi bw’ibi bishyimbo birwanya imirire mibi kuko ibishyimbo ari kimwe mu biribwa, Abanyarwanda benshi bakunda kurya.

Yongeraho ko ibi bishyimbo biryoha cyane bitanga umusaruro mwinshi, kuri hegitare imwe hashobora kwera hagati ya toni ebyiri n’igice n’eshatu n’igice mu gihe ibishyimbo bisanzwe bitanga umusaruro ungana hagati y’ibiro 750 na 850.

Umukozi wa Harvest Price arakangurira abahinzi guhinga ibyo bishyimbo kuko bafite isoko ryabyo rinini cyane batabasha guhaza kandi bitanga amafaranga menshi abahinzi aho ikiro kigurwa ku mafaranga 500 cyangwa 600.

Uyu mushinga ufite gahunda yo gukwirakwiza ibi bishyimbo itanga imbuto ku makoperative y’abahinzi ku buntu, ikanatangiza umurima w’ikitegererezo mu karere; nk’uko Cyiza David, abishimangira.

Ibi bishyimbo bifite amoko 10, umunani y’imishingiriro n’abiri y’ibishyimbo bigufi bikera mu misozi miremire n’ahantu h’imisozi migufi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka