Ibintu 8 wakurikiza ugahorana umunezero

Abashakashatsi 13 b’abahanga mu mitekerereze y’umuntu baturuka mu bihugu bitandukanye baherutse gushyira ahagaragara ibintu 8 umuntu ushaka kujya ahorana ibyishimo yakurikiza maze agatandukana n’umunabi no kwigunga.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Point, abo bashakashatsi ngo babukoreye ku mbaga y’abantu benshi maze bagira ibyo bahurizaho, aribyo ibi bikurikira.

1. Jya usinzira byibura amasaha 6 ku munsi

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko gusinzira byibura amasaha 6 n’iminota 15 nta bintu biguhungabanyirije ibitotsi ku bantu bakuru ari isoko yo kumererwa neza mu mutwe. Kurenza ayo masaha byo ngo ntako bisa.

2. Jya wiha gahunda nshya z’ubuzima

Umwe muri abo bashakashatsi witwa Jonathan Freedman yemeza ko abantu biha gahunda zihamye z’ubuzima bwabo zaba iz’igihe gito cyangwa kinini ari bamwe mu bahorana umunezero n’icyizere.

Ngo kwiha gahunda ntibyerekezwa gusa mu bitanga inyungu z’ubukungu ahubwo no mu bintu byoroshye ugomba kwiha intego kandi ugahora wumva uzazigeraho.

3. Kunda ibara ry’ubururu

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Sussex mu Bwongereza bagaragaje ko ibara ry’ubururu ritera icyizere kuwuryambaye cyangwa urireba, rikagabanya umunaniro no guhangayika.

Abantu 25 bakoreweho ubwo bushakashatsi muri laboratwari y’iyo kaminuza, bamaze isaha bareba ibara ry’ubururu maze byongera ubushobozi bwabo mu gutekereza no gutuza.

4. Ntugatinye kugerageza ibintu utajyaga ukora

Abantu bakunda kugerageza ibintu bishyashya (aventures) ngo bituma ubwonko bwabo buhora bwiteguye gutekereza no gushaka ibisubizo byihuse umuntu adatinze mu guhangayika kandi bigatera amatsiko bityo umuntu agahora afite icyo agamije kimubuza kwigunga.

Kugerageza ibintu bishya nabyo ntibivuga ibintu by’agatangaza nk’amasiyansi akomeye; ahubwo ushobora gushaka nk’uburyo bushya uteka ifunguro runaka, usasa uburiri bwawe n’ibindi.

5. Gerageza gutinza ibyiza bikuri imbere (retarder les bons moments)

Niba hari ikintu kiza wumva kikunejeje wendaga gukora cyangwa kugeraho, ubishoboye ukaba ukiretse haba mu gihe gito cyangwa kinini bituma uhorana umunezero wo kuzakigeraho no guhora witeguranye amatsiko icyo kintu bigatuma udatekereza cyane ibibi byakubayeho ahubwo ukirebera ibyo byiza utegereje.

Umwarimu wo muri kaminuza ya Harvard witwa Daniel Gilbert yemeza ko iyo umuntu abikoze gutyo, umunezero yari kuzagirira kuri cya kintu wikuba kabiri.

6. Ntukabe umunyabugugu

Kimwe mu bintu binezeza ni ugutanga bimwe mubyo utunze kugira ngo wishimane n’inshuti zawe kandi ibi ngo si ngombwa gusesagura umutungo; nkuko byemezwa n’akanyamakuru Psychological Bulletin.

Bakomeza bavuga ko abantu batanga impano n’inkunga zitandukanye ku bantu cyane cyane batazi aribo bahorana umunezero n’ibyishimo bitagira ingaruka. Nk’uko babivuga, ngo iyo umunsi urangiye, umusamaritani w’impuhwe watanze ibye aba anezerewe kurusha umucuruzi winjije byinshi.

7. Gira byibura inshuti 5 wizera

Richard Tunney wo muri kaminuza ya Nottingham yakoze ubushakashatsi ku bantu 1700 maze agaragaza ko abatagira inshuti nyanshuti bizera ndetse baganira byose bagira umunezero gakeya kurusha abagira inshuti.

Kugira izitandukanye byibura zigera kuri 5 ngo bituma igihe ukeneye kuvugisha inshuti zawe utabura n’imwe bityo ugahora uhirwa n’icyo washakaga kuvugana nazo.

8. Gira urukundo (être amoureux)

Kugira inshuti mudahuje igitsina nabyo biri mubifasha kuruhuka mu mutwe. Kugira umuntu muhorana utura ibyiza n’ibibi byose bikubayeho ngo bitera kunezerwa no kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Abahanga bavuga ko abantu babana (umugore n’umugabo) bagira umunezero uri hejuru ku kigereranyo kiri hagati ya 1 na 5 ugereranyije n’ingaragu (abatarashaka) cyangwa abatandukanye n’abo bashakanye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza cyane kutugira inama bidusubizamo ikizere twebwe abumva izinama twaritwihebye.

Enock yanditse ku itariki ya: 12-04-2022  →  Musubize

Mbanje kubaramutse mwese mwabashije kubona izi nama nziza umuntu yakurikiza akabasha guhorana umunezero. njyewe najyaga ngerangeza kwishakamo ibyishimo ariko ntagisubizo cyukuri ndabona, none muduhaye inama nziza ndabashimiye cyane! mukomeze mutwubakire ubuzima bwiza.

Elyse MUKANDAMUTSA yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

nge nabayeho ntekereza cyane nkirumwana byajekumviramo kumva niyanze kugira isoni nzabigenzente kugirNgo mere nkabandi

alias yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka