Ibikoresho 5 bigira umwanda kurusha imufuniko w’umusarani

Nubwo abantu benshi bafata umusarani (toilette) nk’ahantu haba handuye cyane ndetse uhavuye agasabwa kwisukura cyane, hari ibindi bikoresho bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi ngo bitunga umwanda kurenza mu musarani.

Le barbecue: Barbecue ni udukoresho dukozwe mu mikwege dukoreshwa mu guteka cyangwa kotsa ibintu biri mu bwoko bw’inyama (urugero botsa ifi, cyangwa kumbabura zokerezwaho burusheti).

Utwo dukoresho ngo tuba twibitseho mikorobe nyinshi kuruta izo wasanga ku mufuniko w’umusarani cyangwa uwa pubelle (ahashyirwa imyanda). Nubwo gusukura bene ibyo bikoresho bigorana, ngo ningombwa rwose ko utwo dukoresho dusukurwa buri munsi kandi tukamara igihe kirekire ku muriro.

Essuie vaisselle: Nk’uko byatangajwe mukanyamakuru kitwa Medical Mycology, udukoresho (akenshi ni udutambaro) dukoreshwa mu guhanagura ibikoresho byo kumeza tuba twanduye hejuru ya 60%, bikaba bitera indwara z’ubuhumekero.

Utwo dukoresho ngo tubika mikorobe nyinshi ahanini bitewe n’ubuhehere cyangwa ubukonje utwo dukoresho duhoramo. Kugira ngo utwo dutambaro tugabanye izo mikorobe rero bisaba kutwitaho cyane kandi tukameswa buri nshuro nyuma yo gukoreshwa, tukanikwa ku zuba ndetse tugaterwa ipasi nyuma yo kongera kudukoresha.

Iponji: Eponge ni igikoresho gikozwe mu mufariso nacyo gikoreshwa mu guhanagura ibintu bitandukanye. Kuba inywa cyangwa ikurura amazi bituma n’imyanda yose yinjiramo kandi igakura.

Kuyumutsa biragoye, akaba ariye mpamvu ikwiye gukoreshwa rimwe ikajugunywa. Abazikoresha kenshi zigacika cyangwa zikavungagurika burya ngo ni za mikorobe ziba zarazimunze.

Uburoso bw’amenyo: Mu buroso bw’amenyo burya ngo ni ahantu mikorobe z’ubwoko bwose zishimira gukurira, bitewe n’uko haba harimo ibisigazwa by’ibiryo ndetse zikabikwa ahantu hahehereye kuko abenshi bazibika mu mazu. Ngo ni byiza gusimbuza uburoso byibura buri minsi itatu.

Terefoni: Terefoni cyane cyane izigendanwa ngo ni kimwe mu bikoresho bikwiye guhangayikisha abantu kubirebana n’isuku. Aho zirambikwa, aho zitwarwa abazikoresha, aho hose ni ahantu terefoni zikura umwanda ukabije, kandi zikaba zidakunze gukorerwa isuku.

Burya ngo buri mugoroba wagombye guhanagura terefoni yawe ukoresheje umuti wica mikorobe, ndetse ntugire ikintu urya udakarabye igihe cyose wayikozeho; nk’uko tubikesha urubuga www.gentside.com

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ko mwibagiwe ikiriko cyo kwa muganga bahesha abantu ibinini, ariko sihose, uwo baha imiti yinzoka iyumusonga nubundi burwayi bwose ntarondoye ko ari kimwe bakoresha ubwo ibinini bitandukanye byakinyuzeho bihasiga iki?

alias yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Amakariso yo komutayavuze nayo agira microbe nyinshi mujye muyashyira ku zuba cg muyatere ipasi

Karoroli yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ariko haruntangaje kabisa pe ngo tujye twirinda kureba ngo mu maso hatajyamo imyanda ngo twirinde no kuvuga ngo mu kanwa hatajyamo imyanda. Urimfurambi kabisa nta nama yawe.

Yves yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Komwibagiwe no gusomana nogusuhuzanya ibiganza.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

yewe nta warondora ngo abirangize: mwibagiwe poignets z’amaserire y’inzugi, toilette bicaraho, amacupa tunywesha (amacupa y’amstel aba afite umugese mu mifuniko yayo)za ntebe zo mu matagisi...Imaana itwirindire naho ibyanduye byo ni byinshi.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

mwibagiwe no kuvuga.. burya ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ubumbuye umunwa uvuga ngo microbe zikwinjiramo ari nyinshi n’imyuk amibi ya azote... ngo no kureba bituma microbe zinjirira mu maso!! murabe maso rero mwirinde kuvuga no kureba hato mutazapfa ngo le rechercheur ntiyababuriye

rechercheur yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ko mwibagiwe amafaranga c? amafaranga nayo agomba kujya afurwa buri munsi! cyane cyane inoti za bitanu abazifite muzifure muzivugute cyane zishiremo uriya mwanda 2

HIHI yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ku bakoresha za mudasobwa (Computers/Ordinateurs) mwongereho za mouse/souris zazo. Nazo ziba zifite umwanda mwinshi kubera zikorakorwa cyane kandi abazikorakora baba bahuye n’imyana itandukanye.

Leonidas yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

murakoze kutugira Inama,nizingirakamaro

alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

ko mutavuga clavier d’un ordinateur?

umusore yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Mwibagiwe amasakoshi y’abadamu nukuntu bayatereka aho babonye hose ndetse bakabikamo n’ibitu byinshi bagenda basakuma aho banyuze hose nko mu masoko mu biro n’ahandi.

Chany yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

wongereho vola yimodoka, intebe zo muri bus publique, inkuta nimiryango byo kubitaro,gusomana no gukorana mu ntoki.

fgt yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka