I Nyabihu basabwe gusezerera isakaro ya Asibesitosi kuko ifite ingaruka mbi ku buzima

Abatuye mu Rwanda barasabwa guca burundu isakaro ya Fibrociment bita asibesitosi kuko abahanga n’inzego z’ubuzima zivuga ko iyo sakaro itera ingaruka zikomeye ku buzima. Ngo indwara indwara ziterwa n’iyi sakaro ni nyinshi zitandukanye kandi ngo umuntu ashobora kuzirwara zikazagaragara mu myaka iri hagati ya 20 na 40 zaramaze kumuzahaza cyane.

Fibrocement bita asibesitosi ni imwe mu bikoresho bisakaje inyubako zitari nke mu Rwanda. Ahanini ukaba uyasanga ku mazu y’amavuriro, amashuri, inyubako za leta n’ibigo byigenga ndetse na zimwe mu ngo z’Abaturarwanda hamwe na hamwe.

Umukungugu wa Asibesitosi ni muto cyane ntuboneshwa amaso. Niyo mpamvu hasabwa ibikoresho bihagije n'ubwitonzi mu gukuraho iyo sakaro.
Umukungugu wa Asibesitosi ni muto cyane ntuboneshwa amaso. Niyo mpamvu hasabwa ibikoresho bihagije n’ubwitonzi mu gukuraho iyo sakaro.

Bitewe n’ububi bw’aya mabati n’ingaruka atera, Abanyarwanda barashishikarizwa kuyaca hirya no hino. Pacifique Sibomana uhagarariye umushinga wo guca amabati ya Fibro-ciment mu ntara y’Iburengerazuba aravuga ko ingaruka z’aya mabati ya Asibesitosi zagaragaye cyane kandi ari mbi.

Avuga ko Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima OMS/WHO wemeje ko buri munsi hari abaturage ibihumbi 107 bapfa buri munsi bishwe na kanseri y’ibihaha, iterwa cyane cyane n’imwe mu mikungugu mito itabonwa n’amaso iva ku isakaro ya asibesitosi. Iyi mikungugu ngo yibasiye abantu bakabakaba miliyoni 125 bahura nayo mu kazi kabo ka buri munsi.

Umukungugu wa Asibesitosi urushaho kuba mubi cyane ku buzima bitewe n’uko ngo ari muto cyane utaboneshwa amaso ku buryo ushobora kungana na 1/5000 cy’umusatsi w’umuntu. Ibi nibyo bituma agapfukamunwa gasanzwe “mask” katabasha gukumira uyu mukungugu wa Asibesitosi.

Iyi sakaro ya Asibesitosi yasakaye cyane mu myaka yashize kuko ubusanzwe ikozwe mu turemangingo kamere tuzwiho kuramba, gukumira ubushyuhe bwinshi n’ubukonje bwinshi, inkongi y’umuriro ndetse no kudahitisha urusaku. Ibi ngo byatumye mu myaka yashize yarasakaye cyane mbere y’uko inzobere zitahura ko igira n’ingaruka mbi nyinshi ku buzima.

Abanyarwanda barasabwa kwitandukanya n'isakaro ya Fibrociment cyangwa Asibesitosi kuko itera ingaruka zikomeye ku buzima
Abanyarwanda barasabwa kwitandukanya n’isakaro ya Fibrociment cyangwa Asibesitosi kuko itera ingaruka zikomeye ku buzima

Mu bushakashatsi bwakozwe ku gace k’amabati ya Fibrociment yo mu Rwanda bugakorerwa muri Canada bwagaragaje ko iyo Fibrociment ifite 40% by’uburozi. Ni muri urwo rwego kugira ngo ubuzima bw’abaturage mu Rwanda burusheho kuba bwiza burizwe indwara nk’izo mu Rwanda hafashwe ingamba zo guca aya mabati ya Fibrociment cyangwa Asibesitosi binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire Rwanda Housing Authority.

Ubu hashyizweho hirya no hino ba rwiyemezamirimo bashinzwe gukuraho ayo mabatibabihuguriwe ku buryo baba bujuje ibyangobwa byose byo kuyakuraho. Sibomana avuga ko igiciro ntarengwa cyo gukuraho ayo mabati ari amafaranga ibihumbi 4 kuri m2 ariko kikaba gishobora kujya hasi bitewe n’aho ibyobo byo kujyanamo ayo mabati byagenwe na Leta biherereye ndetse n’ubwumvikane hagati ya rwiyemezamirimo n’uwo agiye kuyakuriraho.

Yongeraho ko bitemewe ko umuntu ayikuriraho bitewe n’ububi bwayo kandi ko umuntu ataba afite ibihagije byose ngo ayikurireho.
Mu Rwanda hari amabati ya Asibesitosi angana na 30,5% y’isakaro ikoreshwa hose mu gihugu (Majyepfo,27,5% mu Mujyi wa Kigali,17,5% mu Burasirazuba,16,5% mu burengerazuba na 7,7% mu majyaruguru.) Mu ntara y’Iburengerazuba akarere ka Nyabihu kaza ku myanya wa mbere mu kugira amabati ya Fibrociment make ugereranije n’utundi turere tugize iyi ntara aho gafiye m29000, Rubavu ikaba ifite m2 58000 ari nayo ifite menshi mu ntara y’Iburengerazuba.

Kugeza ubu ibigo 404 n’amagereza 14 bikaba byahuguriwe gukuraho amabati ya Asibesitosi mu buryo bwemewe. Buri wese uyafite akaba agena uburyo bwo kuyakura ku nzu ye hanyuma agahamagara Rwanda Housing Authority ikamuha urutonde rw’abemerewe kuyakuraho babifitiye ubushobozi, nawe akihitiramo muri bo umunogeye waza kumufasha. Abaturage bafite aya mabati n’ahandi ari bakaba basabwa kwitabira kuyakura ku mazu yabo kugira ngo birinde izo ngaruka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka