I Gakenke bafunze amaresitora n’utubari bidafite isuku

Nyuma y’uko inama y’umutekano yateranye mu kwezi kwa Gashyantare isabye ko isuku nke yo mu mujyi wa Gakenke ihagurukirwa, kuva kuwa kabiri tariki 12/03/2013 komisiyo idasanzwe yasuye amaresitora n’utubari, igenzura isuku, aho isanze ari nke ikahafunga kugeza igihe bazavugururira.

Mu maresitora n’utubari ducuruza inzoga twasuwe bagasanga tudafite ubwiherero, igikoni gifite isuku ndetse n’ahantu dukorera hatari isuku komisiyo idasanzwe ishinzwe isuku yahitaga ifata icyemezo cyo gushyiraho ingufuri. Utubari n’amaresitora ane yiyongera ku yandi ane yafunzwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize.

Isuku nke muri Gakenkie yahagurukiwe.
Isuku nke muri Gakenkie yahagurukiwe.

Umwe mu bafungiwe inzu acururizamo amata kubera isuku nke avuga ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo agire igikoni yifite isuku. N’ubwo mu mujyi wa Gakenke hagararagara nk’aharangwa n’isuku, iyo witegereje mu bikari uhasanga umwanda ukabije n’inzu zishaje cyane zarenzweho n’ibigunda zikenewe kuvurugurwa cyangwa gusenywa.

Ikindi cyatezaga umwanda mu mujyi ni ikimoteri cyari mu mujyi imbere y’isoko n’uruganda rukora imitobe na cyo kimuriwe ahandi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste avuga ko bagiye gusaba ba nyir’amazu bakavugurura kandi bakita no ku isuku y’ahantu hayakikije.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka