Huye: Abasenateri bari muri komisiyo y’imibereho myiza basuye G.S Gatagara

Abasenateri bibumbiye muri komisiyo y’imibereho myiza, uburengazira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, bagendereye Urwunge rw’amashuri rwa Gatagara (G.S Gatagara), kuri uyu wa 09/07/2013 mu rwego rwo kureba uko itegeko rirengera abafite ubumuga rikurikizwa.

Umuyobozi w’iki kigo, Furere Kizito Misago, yagaragaje ko muri rusange baharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, n’ubwo hari imbogamizi zitandukanye bahura na zo.

Bimwe mu byo bakora bigaragaza ko kuri iki kigo bita ku burenganzira bw’abafite ubumuga ni ukuba nta madarage ahaba yatuma hari aho abafite ubumuga batabasha kugera. Ikindi, ngo intebe bicaraho mu ishuri bazikoresha hakurikijwe ubumuga bafite.

Gusa, ngo kuba nta magare cyangwa inkoni byagenewe abafite ubumuga bagira muri sitoke (stock), bituma abanyeshuri bashyashya baje batabasha kubibona vuba.

Abasenateri bo muri komisiyo y'imibereho myiza bagendereye G.S Gatagara.
Abasenateri bo muri komisiyo y’imibereho myiza bagendereye G.S Gatagara.

Mu rwego rwo kubashisha abarimu kuvugana n’abanyeshuri batavuga, ngo hari abantu bajya baza kubaha amasomo ku marenga. Icyakora, ngo umumaro w’aya masomo muri rusange ni ukubashisha abarimu kuvugana n’abanyeshuri ibisanzwe, kuko ngo batabasha kuyakoresha mu masomo yihariye, urugero nk’ubutabire, n’ayandi.

Mu zindi mbogamizi Furere Kizito yagaragaje, hari ukuba buri byumweru bibiri hari abanyeshuri bafite ubumuga bajya kuvuzwa i Gatagara ho mu Karere ka Nyanza, nyamara ikigo nta bushobozi bugaragara kibifitiye. Byanakubitiraho ko hari ababyeyi batitabira kuriha amafaranga y’ishuri y’abana babo, bikarushaho kubagora.

Na none kandi, ngo abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bahura n’imbogamizi mu bizamini bya Leta iyo bakora amasomo cyane cyane y’indimi. Furere Kizito ati “ibibazo bifitanye isano na phonologie (iyigamvugo n’iyigamajwi) birabananira kuko batabasha kumva itangukanyirizo ry’amagambo amwe n’amwe. Urugero nk’isoko (bahahiramo) n’isoko (y’amazi)”.

Abasenateri bo muri komisiyo y'imibereho myiza bagendereye G.S Gatagara.
Abasenateri bo muri komisiyo y’imibereho myiza bagendereye G.S Gatagara.

Senateri Mbishagara Kagoyire Therese, ari we wari ukuriye iri tsinda, yemereye ubuyobozi bw’iki kigo kuzakora ubuvugizi bushoboka kugira ngo ibibazo bagaragaje bibonerwe umuti.

G.S. Gatagara higa abana 114 bafite ubumuga bw’ingingo na 28 batumva ntibanavuge. Abanyeshuri bose hamwe bahiga ni 497.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka