Hari igihe abana bashirira amenyo kubera kurarana ibere mu kanwa

Uhagarariye serivisi yo kuvura indwara zo mu kanwa ku bitaro bya Kabutare, Jean Marie Vianney Kayinamura, avuga ko hari abana bashirira amenyo kubera kurarana ibere mu kanwa.

Avuga hari igihe umwana arira aryamanye na mama we hanyuma akamucomeka ibere kugira ngo aceceke. Bijya binabaho ko uwo mubyeyi asinzira mbere yo kwambura umwana ibere, hanyuma wa mwana na we akaza kurisinzirana.

Icyo gihe, umwana asinzirana rya bere hamwe n’amashereka atamize yiretse mu kanwa. Ayo mashereka rero (aba anarimo isukari), ngo kimwe n’indi myanda isigara mu menyo ntikurwemo, avamo aside imunga amenyo buke bukeya.

N’ikimenyimenyi, ngo akenshi abana bashirira utwinyo two hejuru. Kayinamura ati “impamvu abana bakunze gushirira amenyo yo hejuru, ni ukubera ko amashereka yireka mu kanwa aba ari hagati y’ururimi, ari na rwo umwana afatisha ibere, hamwe n’amenyo yo hejuru.”

Umuti kuri iki kibazo rero nta wundi: “niba uri konsa umwana, mubyeyi wisinzira mbere ye utaramwambura ibere, kugira ngo adasinzirana amashereka mu kanwa.”

N’amenyo y’abana arozwa

Igihe cyose umwana amaze kurya icyo ari cyo cyose (ibiryo, ibisuguti, ...), akwiye kogerezwa mu kwanwa, kugira ngo habungwabungwe amenyo ye. Na none, ngo nyuma yo kumwogereza mu kanwa akwiye kwiyunyuguza bihagije (nk’uko bikwiye kugenda no ku bantu bakuru).

Kayinamura ati “ntabwo umwana yogerezwa mu kanwa kuko yakuze, ahubwo kubera ko afite amenyo”.

Ngo hariho uburoso bworoshye bwagenewe amenyo y’abana. Ku mwana ugitangira kumera amenyo, bashobora kumwogereza amenyo hifashishijwe agatambaro gasa neza.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka