Hari icyizere ko ubugumba bugiye kubonerwa umuti

Abashakashatsi bo muri Japan babashije gukora amagi bifashishije ingengabuzima (cellules) bavanye mu mbeba, ayo magi ngo yagaragaje ubushobozi bwo kuba yafasha abantu bafite ubugumba bakabasha kubyara.

Muri ubwo bushakashatsi, umushakashatsu Mitinori Saitou n’itsinda rye ryo muri kaminuza ya Kyoto University muri Japan bakoresheje ingengabuzima fatizo ebyiri zitandukanye bavanye mu mbeba.

Babanza kwica ayo magi bakongera bakayatera bundi bushya, ubundi akabyara ibyo bita pluripotent stem cyangwa (iPS) cells. Izi ni ingengabuzima bita (adult cells), urugero nk’izikora uruhu rw’umuntu (skin cells).

Impuguke mu birebana n’ingengabuzima fatizo (Stem cells) zashimye cyane akazi kakozwe na bariya bashakashatsi bo muri Japan; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Time.

George Daley wo muri kaminuza ya Harvard ati: “Babashije kugera ku byo twe twari twarananiwe kuva kera, ni ukuri hano jye mbona bashobora no gukora zahabu mu ibuye risanzwe, kuko gufata ingengabuzima zo mu ruhu cyangwa mu maraso ukazikoramo amagi, ni ibintu tutibazaga ko bishoboka.”

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka