Guverinoma irashima ubumenyi butangirwa mu ishuri ry’abaforomo rya Rwamagana

Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangarije i Rwamagana ko Guverinoma na Perezida wa Repubulika bashima umusaruro mwiza ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rya Rwamagana ritanga mu buzima bw’igihugu.

Ibi minisitiri w’Intebe yabivugiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iryo shuri rimaze rikinguye imiryango, hanibukwa akamaro iryo shuri ryagiriye u Rwanda n’abaturage muri rusange.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko umusaruro w’iryo shuri ugaragarira cyane mu kazi keza kandi gakorwa mu bumenyi bwinshi abize muri iryo shuri bagaragaza aho bakora hose hirya no hino.

Abanyeshuri mu mutambagiro wo kwizihiza yubile y'imyaka 50 ishuri ryabo rimaze.
Abanyeshuri mu mutambagiro wo kwizihiza yubile y’imyaka 50 ishuri ryabo rimaze.

Minisitiri w’Intebe ati “Uyu ni umwanya wo kubagaragariza ko Guverinoma ishima umurimo mwiza mukora, umusaruro mwiza uvamo Abaturarwanda bashima muri rusange, ndetse na buri muntu ku giti cye iyo avuwe n’uwize hano.”

Minisitiri w’Intebe cyakora yaboneyeho asaba ubuyobozi bw’iri shuri gufata umwanya wo gutekereza no ku ngamba zo mu bihe biri imbere kugira ngo rizakomeze rihore ritanga umusaruro mwiza.

Umuyobozi w’iri shuri yashimiye Perezida wa Repubulika na Guverinoma kuba babahora hafi, by’umwihariko Perezida wa Repubulika uherutse gusura iryo shuri kandi akarifasha kuvugurura inyubako zaryo zubatswe cyera.

Iri shuri ryasabye Minisitiri w’Intebe kurikorera ubuvugizi muri Guverinoma ayoboye rikabona inzu y’isomero n’iy’imyidagaduro ndetse n’abarimu baryigishamo bagafashwa kubona uko biyungura ubumenyi bakomeza kwiga ahandi.

Abahize mu myaka ya cyera nabo bari babucyereye.
Abahize mu myaka ya cyera nabo bari babucyereye.

Muri iri shuri kandi barasaba ko bakwemererwa kujya bigisha n’ibyiciro by’ubumenyi bwisumbuyeho mu buvuzi bakaba batanga impamyabumenyi zikomeye kurusha iy’icyiciro cya mbere cya kaminuza batanga ubungubu.

Iri shyuri ryashinzwe mu mwaka wa 1962 ritangijwe n’ababikira bo mu muryango witwa Bernardine Cistercian Sisters. Icyo gihe ryigishaga abaforomo imyaka itatu bahabwa inyemezabumenyi zitwaga A3.

Mu mwaka wa 1966 iryo shuri ryaravuguruwe, abaryizemo bakiga imyaka 6 bagahabwa impamyabumenyi za A2 kugera mu 2007 ubwo ryagirwaga ishuri rikuru ritanga inyemezabumenyi za A1.

Ubu iryo shuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo mu Rwanda abaforomo n’ababyaza 1074.

Ibirori byahimbajwe n'Itorero ririmba rya Polisi y'igihugu “Police Band”.
Ibirori byahimbajwe n’Itorero ririmba rya Polisi y’igihugu “Police Band”.

Bamwe mu baryizemo bitabiriye ibirori by’uyu munsi bashimiye uburere bahawe muri iryo shuri kuko ngo aho bari mu buzima bwo hanze bumva bagenzi babo babashima ko barezwe neza kandi bagatanga umusaruro mwiza.

Minisitiri w’Intebe yasabye abiga muri iryo shuri gukomera ku burere bwiza bahawe, bakajya banigisha bagenzi babo bakorana mu bitaro n’amavuriro kwitangira ubuzima bw’ababagana, bakabakira neza kandi bagafasha buri wese ubagannye gutahana umuneza n’ibyishimo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byabaye byiza cyane, ishuri ryacu dukunda riratera imbere.

GB yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka