Gisagara: Ababyeyi barahamagarirwa konsa abana igihe gihagije

Icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa munani ni icyumweru cyahariwe konsa ku isi hose. Impuguke mu bijyanye n’imirire zivuga ko umwana wese agomba konswa nibura amezi atandatu nta kindi avangiwe.

Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gisagara, bavuga ko iyo umwana yonse neza, akurana ubuzima buzira umuze kandi wamureba mu gihagararo ugasanga ngo afite ingufu.

Uwimana Alivera ni umubyeyi w’abana bane, avuga ko umwana we wa mbere yagize umwanya uhagije wo konka, kuko ngo yakurikiwe agize imyaka itanu.

Uyu mubyeyi kandi asobanura uburyo umwana utabashije konka bikwiye ahura n’ikibazo cy’imikurire. Ibi akabisobanura atanga urugero rw’umwana arera, utarabashije kugira amahirwe yo konka.

Ati « Umuhungu wanjye wakurikiwe afite imyaka 5 yonse neza kuburyo ari umuntu utajya arwara na rimwe n’iyo umurebye ubona koko ari umusore ufite imbaraga, naho umwana ndera nafashe afite ameze 9 akimara ku bura nyina, yarangoye cyane akajya ahora arwaye kandi n’ubu ubona ari umwana utagira imbaraga”.

Marigarita Mukakibibi nawe avuga ko umwana utaronse atayoberana, kuko ngo ahorana umuze, agakunda kurwara kandi ntanagirane ubusabane n’umubyeyi we kuko mu konsa umwana hanavukamo umubano n’urukundo byihariye hagati y’umwana n’umubyeyi.

Aba babyeyi kandi banaboneraho gusaba bagenzi babo konsa abana babo igihe cyose babishakiye, batitwaje akazi kenshi.

Mukeshimana Marie Therese ashinzwe imirire ku kigonderabuzima cya KIESP giherereye mu karere ka Huye. Avuga ko umwana ukivuka akwiye konswa kugeza ku mezi atandatu kandi akonswa amashereka gusa nta kindi avangiwe.

Ibi kandi ngo bigakorwa igihe cyose umwana agaragaje ko ashaka konka. Ibi ngo biha umwana gukura neza, bikamurinda indwara kandi akaba n’umwana ufite ubwenge n’imbaraga.

Mu cyumweru cyahariwe konsa ku isi, hakorwa ibikorwa byo gusobanurira ababyeyi akamaro ko konsa, ndetse hamwe na hamwe ku isi hagakorwa ibikorwa byo gushakira ababyeyi bakimara kubyara ubufasha bwabafasha kubona amashereka ahagije.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka