Gakenke : Umugore yibarutse uruhinja rufite imiterere idasanzwe

Nyiranizeyimana Claudine w’imyaka 20 utuye mu mudugudu wa Buganda, akagali ka Karukungu, umurenge wa Janja mu karere ka Gakenke yibarutse uruhinja rufite amara n’umwijima biri hanze mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 23/05/2012.

Uyu mubyeyi ubyaye uburiza (umwana wa mbere), yabyariye mu bitaro bikuru bya Nemba mu karere ka Gakenke abyara neza ariko uruhinja ruvuka amara n’umwijima biri hanze kandi igice cy’inda kibyimbye cyane kubera ko iyo myanya y’umubiri iri hanze.

Dr. Kamugisha Jean Népomuscene wagize uruhare mu kumubyaza avuga ko Nyiranizeyimana yaje kwa muganga tariki 23/05/2012 mu rukerera afite inda nini cyane bigaragaza ko umwana wo mu nda yari afite ibibazo, nyuma y’amasaha ane abyara neza ariko umwana afite amara n’umwijima biri hanze.

Ubufasha bw’ibanze bakoreye urwo ruhinja rukivuka ni ugupfuka iyo myanya y’umubiri iri hanze kuko idashobora gusubiramo no kuguma hamwe maze bashyiramo n’umuti umurinda ubwandu bw’ubukoko.

Kuri uwo munsi, bamwohereje ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) abaganga baminuje mu kwita ku babyeyi na bo babura icyo bamukorera maze bamugarura ku Bitaro Bikuru bya Nemba kugira ngo ari ho akomeza gukurikiranirwa.

Dr. Kamugisha atangaza ko impamvu itera iyo ndwara yitwa « Laparoschisis » itazwi ariko abahanga mu buganga bwa kizungu bavuga ko iyo ndwara ishobora guterwa no kunywa umuti witwa « Pseudoephyrine » ukoreshwa mu mwanya w’ikinya udakunda gukoreshwa mu Rwanda.

Muganga avuga ko nta mahirwe afite yo kubaho.
Muganga avuga ko nta mahirwe afite yo kubaho.

Ubusanzwe uko urusoro ruri muri nyababyeyi rugenda rukura ni ko ku mukondo n’iruhande rw’aho hifunga, ariko kuri uwo mwana ntabwo ari ko byagenze, bityo bituma amara n’umwijima biguma hanze ; nk’uko Dr. Kamugisha yakomeje abisobanura.

Urwo ruhinja nta mahirwe rufite yo kubaho uretse gutegura uwo mubyeyi akabasha kubyakira kuko igihe cyose urwo ruhinja rwakwitaba Imana ; nk’uko byemezwa na Dr. Kamugisha.

Mu gahinda kenshi, umubyeyi wibarutse uwo mwana yicaye iruhande rw’uruhinja rwe mu nzu y’abana bavutse batuzuye (néo-natale) avuga ko ameze neza kandi yabyakiriye kuko nta kintu yakora keretse Imana ikoresheje abaganga bakagira icyo bakora.

Abaforomokazi baganiriye n’umunyamakuru wa Kigalitoday batangaje ko bidakunze kubaho ko abana bavuka imwe mu myanya y’umubiri iri inyuma. Ariko ngo hari abavuka amara ari hanze kenshi na kenshi bakabagwa bakayasubizamo bakaba abantu bazima ariko abavuka amara n’umwijima biri hanze bemeza ko ari bwo bwa mbere babibonye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

mweregukomeza kubwira uwo mubyeyiko umwana we atazabaho nawe ataza guhungabana tukabura umwana na nyina.

minani yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

ariko ibyo bintu murabyiyumvisha cyangwa?iminsi yanyuma yageze mbambaroga. gusa kigali today ugira amakuru menshi cyane kandi yose aryoshye maze mukayashyiriraho icya
rimwe nkabura ayonsoma n’ayo ndeka mujye mushyiraho make make

okapi yanditse ku itariki ya: 26-05-2012  →  Musubize

uwo mubyeyi niyihangane nu muryangowe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 26-05-2012  →  Musubize

nukwihanganisha umubyeyi knd bakamuba hafi cyanee ibi birenze ukwemera kwa muntu irihejuru yabyose imurinde

hyacintha yanditse ku itariki ya: 26-05-2012  →  Musubize

Ibi bibaho n’ubwo biba gake cyane ariko bibaho, gusa iyo utamenyereye ibyo kwa muganga byumvikana nk’ibitangaza. Ubishaka azarebe icyo bita "Omphalocele, Laparoschisis" or contact me on [email protected] for more details nzabasobanurire.

yanditse ku itariki ya: 25-05-2012  →  Musubize

Ntacyo nabona mvuga imana imwihanganishe.

Jnt yanditse ku itariki ya: 25-05-2012  →  Musubize

Plz be professional mwikwerekana isura y’umwana. C’mon

Kevin yanditse ku itariki ya: 25-05-2012  →  Musubize

Yezu we!ubu uyu mubyeyi disi ameze ate???Birenze urugero pe!!!birenze imyumvire ya muntu!!!

Mana we! yanditse ku itariki ya: 25-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka