Gakenke: Itandukana ry’ababyeyi be ryatumye abaho ubuzima butagira kuvuzwa bimukururira ubumuga budakira

Sindambiwe Aimable w’imyaka 19 afite ubumuga amaranye imyaka 16, avuga ko yatewe n’imibereho mibi nyuma y’uko umubyeyi umubyara amutaye akarerwa na nyirakuru. Kutagira umuntu umwitaho byatumye agwa mu kizenga cy’amazi aba aho aza gushya akurizamo ubumuga budakira.

Sindambiwe ukomoka mu Murenge wa Gashenyi, Akagali ka Nyakina ahitwa kuri Base afite ubumuga bwo kutagenda, amagufa y’amaguru yombi yarihese ahagana mu mirundi kugira ngo agenda akoresha imbago.

Ubwo twamusangaga hafi y’isoko rya Gakenke arimo gusabiriza, yabwiye Kigali Today ko ubumuga bwe bwatewe no kugwa mu kizenga cy’amazi bihumira ku mirari ubwo yahiraga mu nzu ari umwana w’imyaka itatu akurizamo ubumuga.

Sindambiwe atunzwe no gusaba kubera ubumuga.
Sindambiwe atunzwe no gusaba kubera ubumuga.

Agira ati: “Mama yarantaye kubera gutandukana na papa, ngwa mu kinamba imvura irimo kugwa, mu kuvamo kubera kubura umubyeyi unyitaho mba aho ngaho nyine nza guhira mu nzu; mpiriye mu nzu mbura umvuza kuko nabanaga na nyogokuru akajya anyitaho buhoro birangira mugaye gutya.”

Avuga ko atazi nyina, yumva ngo aba muri Uganda ariko ngo nta mugabo afite, ise yashatse undi mugore, we akaba acumbitse mu baturanyi bamugiriye impuhwe.

Ku munsi w’isoko, Sindambiwe asaba lifuti mugitondo akaza mu Mujyi wa Gakenke gusaba kugira ngo abashe kubaho. Ngo ashobora kureka gutega amaboko abahisi n’abagenzi aramutse abonye icyo gukora. Mu byo yemeza ko yashobora gukora harimo kudoda no gucuruza abonye igishoro.

Amaguru yombi ye yarihese ku buryo agendera ku mbago.
Amaguru yombi ye yarihese ku buryo agendera ku mbago.

Sindambiwe ugaragara ko atishimye mu maso, ahari ku mpamvu z’uko atabonye abamufungurira, avuga ko yize agarukira mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, aho kurangiza byamunaniye kubera ubuzima bubi. Yishima mu buzima bwe gusa abona icyo kurya maze agashima Imana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka