Burera: Isoko rya Kinyababa rimaze imyaka irenga 5 nta bwiherero rigira

Abarema isoko rya Kinyababa rihereye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera baratangaza ko bahangayikishijwe no kuba badafite ubwiherero rusange kuko bituma muri iyo santere hagaragara umwanda.

Abo baturage bavuga ko kuva iryo soko ryatangira gucururizwamo, hashize imyaka irenga itanu, rifite imisarane ariko ihora ifunze ku buryo yamezemo n’ibyatsi kuko nta muntu n’umwe uyikoresha.

Abaremye isoko bagashaka kujya mu bwiherero, bajya gutira imisarane mu baturage cyangwa se bakareba ukundi birwanaho bajya mu bisambu; nk’uko abo baturage babitangarije Kigali Today.

Iyo ugeze muri santere ya Kinyababa, yubatsemo iryo soko, ubona hari imisarane mito mito ariko nayo ifungishije ingufuri. Iyo misarane ni iy’abantu ku giti cyabo biyubakiye ku buryo nta muturage wundi waje mu isoko upfa kuyijyamo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyababa buhamya ko ikibazo cy’uko iryo soko ritangira ubusarane bakizi. Bashatse ahandi kubaka undi musarane kuko uwo wundi wari wagize ikibazo cyo kubura aho bacurura icyobo kijyamo imyanda; nk’uko bitangazwa na Mukiza John, umuyobozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Kinyababa.

Agira ati “rwiyemezamirimo yubatse isoko aziko iyi toilette (ubwiherero) irimo ariyo izakoreshwa, noneho bagiye kubaka fosse septique (icyobo kinyamo imyanda) amazi ahita azamuka, bahita bayifunga kuko babonaga ntacyo izamarira abaturage, aho kugira ngo ibarinde umwanda izarushaho kubanduza”.

Ubwiherero bwubatse muri iryo soko bwamezemo ibyatsi kuko butigeze bukoreshwa na rimwe.
Ubwiherero bwubatse muri iryo soko bwamezemo ibyatsi kuko butigeze bukoreshwa na rimwe.

Icyo kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’akarere maze bubabwira ko buzafatanya n’abaturage b’uwo murenge kubaka ubwiherero rusange bwiza kandi bukomeye.

Hari ubundi bwiherero buri kubakwa ruguru y’isoko, ahantu hizewe ko hakomeye hatari amazi. Ubwo bwiherero nibwuzura nibwo buzafasha abaza mu isoko rya Kinyababa bose, ndetse n’abandi bakorera mu isantere ya Kinyababa; nk’uko Mukiza abisobanura.

Imirimo yo kubaka ubwo bwiherero imaze igihe kirekire yarahagaze kubera ko hagitegerejwe igice cya kabiri cy’amafaranga bemerewe n’akarere kugira ngo imirimo ikomeze; nk’uko bisobanurwa na Mukiza. Ubuyobozi bw’akarere bwari bwatanze amafaranga y’igice cya mbere cyo gutunganya umwobo ujyamo imyanda gusa.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera avuga ko ayo mafaranga yamaze kujya kuri konti y’umurenge wa Kinyababa kuburyo igisigaye ari ukujya kuyakuraho ubundi imirimo igatangira.

Muri iki gihe umurenge wa Kinyababa nta mubaruramari ufite wo kujya kubikuza ayo mafaranga kuko yazamuwe mu ntera. Mu gihe habonetse undi imirimo yo kubaka ubwo bwiherero izahita itangira; nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Kinayababa bubitangaza.

Kuri ubu abafite amaduka ndetse n’andi mazu y’ubucuruzi muri santere ya Kinyababa biyubakiye ubwiherero aho babufungura bitewe n’ugiye kubukoresha.

Santere ya Kinyababa yubatse mu gishanga

Kubaka ubwiherero muri santere ya Kinyababa biragoye kuko iyo ucukuye umusarani ntabwo ugera muri metero zigera kuri ebyiri utarabona amazi; nk’uko abatuye muri iyo santere babitangaza.

Umwe muri bo agira ati “iyi santere yubatse mu gishanga, urebye n’ubwo wacukura W.C. hariya ntabwo ushobora gucukura ngo ugere no muri metero zingahe. Amazi aba yazamutse”.

Isoko rya Kinyababa nta bwiherero rigira. Haruguru yaryo hari kubakwa ubwiherero ariko imirimo yaradindiye.
Isoko rya Kinyababa nta bwiherero rigira. Haruguru yaryo hari kubakwa ubwiherero ariko imirimo yaradindiye.

Ibyo bituma nta misarane ihagije igaragara muri iyo santere kuburyo n’abayubatse ihita yuzura vuba kuko iba ari migufi cyane. Ubuke bw’imisarane butuma n’umwanda wiyongera muri iyo santere.

Mukiza John avuga ko ubwiherero buri kubakwa nibumara kuzura buzahita bukemura ikibazo cy’umwanda ukigaragara muri iyo santere.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka