Bugesera: Nyirandikubwimana yabyaye abana batatu

Umugore witwa Nyirandikubwimana Dévotha utuye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera yibarutse abana 3 b’abahungu mugoroba wa tariki 23/12/2012 ariko ntibari bagejeje igihe cyo kuvuka kuko barimo kurererwa mu byuma.

Uwa mbere yavukanye ikilo n’amagarama 400, uwa kabiri avukana ikilo n’amagarama 240 naho uwa gatatu avukana amagarama 940 gusa, bose bakaba baravukiye amezi arindwi.

Abana barimo kurererwa mu byuma kubera bavutse badakuze.
Abana barimo kurererwa mu byuma kubera bavutse badakuze.

Dr Gedeon André Mulumba Mukendi, ushinzwe serivisi zifasha abagore batwite mu bitaro bya ADEPR Nyamata, ari nawe wakurikiranye uwo mugore mu gihe yari atwite yagize ati “mu gihe yari atwite twamunyujije mu byuma bikagaragaza ko atwite abana babiri gusa, ariko tuza gusanga ari batatu igihe bavukaga”.

Muganga Gedeo avuga ko ibyo bibaho, gusa ngo n’ubwo bavukanye ibiro bikeya ariko bazakura nta kibazo.

Dr Gedeon André Mulumba Mukendi, ushinzwe serivisi zifasha abagore batwite mu bitaro bya ADEPR Nyamata.
Dr Gedeon André Mulumba Mukendi, ushinzwe serivisi zifasha abagore batwite mu bitaro bya ADEPR Nyamata.

Ati “twaramukurikiranye ubwo yari afite ikibazo cy’uko inda yashakaga kuvamo, mu byumweru 2 bishize, dukora ibishoboka byose ariko aza koroherwa arataha. Nyuma rero ni bwo yagarutse, kuko ibyo bibazo byari byongeye, arabyara, ndetse abyara mu buryo busanzwe, atabazwe”.

Nyirandikubwimana Dévotha avuga ko ubushbozi bwo kurera abo bana ari bukeya kuko umugabo we ari umukanishi wa za moto nawe akaba ari umuhinzi uciriritse.

Yagize ati “ndifuza ubufasha ku buyobozi no ku bandi bantu babishoboye kuko sinabasha guhaza abana batatu mbonsa”.

Uyu mugore ngo yari asanganywe abandi bana 3, none babaye 6. Mu ngamba ateganya arifuza kuzahita aboneza urubyaro. Yagize ati “Numva Imana imfashije ikankuriza aba mfite nta wundi mwana nakongera kubyara kuko aba barahagije”.

Nyirandikubwimana Dévotha akurikirana abana be.
Nyirandikubwimana Dévotha akurikirana abana be.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Bugesera, Uwingabiye Chantal, yavuze ko bagiye guhita basura uwo muryango mu gusuzuma ibyakorwa vuba vuba, ariko mu ikubitiro ngo mu nka bateganya guha abagore muri gahunda ya girinka bagiye kuzamukorera ubuvugizi bamushakire ikamwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo umugabowe namuhembe kabisa cyeretse uwabampera babiri rimwe cg batatu nkahita nanarekera aho

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka