Abantu ntibavuga rumwe ku ikoreshwa ry’ibice by’umubiri w’umuntu wapfuye

Mu Rwanda hamenyerewe ko iyo umuntu yitabye Imana ashyingurwa uko yakabaye mu rwego rwo kumuha icyubahiro yari afite ku isi ariko mu minsi iri imbere bishoboka ko bamwe bazajya babanza gukurwaho ibice bimwe na bimwe ngo bizakoreshwe.

Hari iteka ryasohotse rivuga ko umubiri w’uwitabye Imana ushobora gukoreshwa mu masomo, mu bushakashatsi cyangwa mu gutabara abandi bantu bakeneye ibice by’umubiri ariko abantu ntibabivugaho rumwe.

Uku kutabona ibintu kimwe bishobora kuzabera akazi gakomeye Leta igomba kumvisha abantu gutanga ibice by’umubiri wabo igihe bitabye Imana.

Uwimana Claudine utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko kuba bemera gutanga amafaranga menshi ngo bashyingure abantu babo ari kimwe mu byemeza ko umuntu aba agifite agaciro. Ngo nubwo umuntu aba yitabye Imana, gukura ibice bimwe na bimwe ku murambo we ni ukuwambura agaciro.

Abaturage bo mu karere ka Ngororero twaganiriye kuri iki kibazo nabo ntibabona kimwe ishyirwa mu bikorwa ryacyo. Bamwe bavuga ko iyo Leta iteganya icyo izajya imarira umuryango wa nyakwigendera haba ku gusura uwo muryango cyangwa gufasha gushyingura nyakwigendera byari kurushaho kumvikana.

Umwe muri abo baturage witwa Habyarimana Methode yemeza ko we yatanga umubiri we ariko ukazakorwaho igihe yapfuye gusa. Mu itsinda ry’abantu basaga 16 twamusanzemo yafashwe nk’umusazi ubwo abandi bavugaga ko kwemera ibyo ari ukwitesha agaciro bikabije.

Abo baturage bavuga ko nubwo ntawe uzabikorerwa hatabayeho ubwumvikane hari amategeko n’amateka akomeye abaturage bakwiye kujya babanza kugishwaho Inama.

Iteka rigena imikoreshereze y’ibice by’umubiri w’umuntu witabye Imana ryasohotse mu igazeti ya Leta nomero 21 ya tariki 21/05/2012.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Birashoboka ko ingingo zumuntu wapfuye zifasha uzikeneye aliko siko izumupfu wese zikenerwa,kuko hakerwa izumuntu wakoze impanuka cy yarashwe nko mumutwe niburaya biriho aliko biba kubushake bwumuntu ntakiguzi kibaho cy agahato, njye ntanga amaraso natinye kubemerera kuko umuzungu simwizera yanakurasa kugira ukize mwenewabo uramutse ubikoze.Murwanda sinzi ko ubwo buhanga bwari bwaboneka....

[email protected] yanditse ku itariki ya: 16-06-2012  →  Musubize

twirinde guhutiraho! Ese koko twirengagije vuba agaciro k’uwacu ngo n’uko yitabye Imana ! Nyamara u Rwanda ruratebutsa imperuka kubera icyitwa amajyambere.
Reaka duhe agaciro imibiri y’abacu rwose, umuco nyarwanda uganze.

umuhannyi yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

bemereye umuryango cash nta kibazo ni ubundi umuntu ahita aribwa ni itaka ariko ikinyejana tugezemo nta byubuntu bikibaho. harimo cash nta nuwajya ajya gushyingura kuko uwagiye nubundi aba yagiye

Tito Joseph yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize

Iyo umuntu yapfuye aba yapfuye, ubuzima bwe buba bwahagaze. Niba agifite ibice by’umubiri bishobora gutabara umuntu ukiri muzima, ababifitiye ubushobozi nk’abaganga bakoresha izo ngingo kuko uwapfuye ntacyo ziba zikimumariye. Wenda twavuga nk’impyiko, umwijima n’izindi ngingo zishoboka.

KAJANGWE yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka