Abakiristu batinya gukoresha agakingirizo ngo batarebwa nabi n’abayobozi b’amadini

Hari abakirisitu batinya gukoresha agakingirizo ngo batarebwa nabi n’abayobozi b’amadini basengeramo ariko ntibibabuze gusambana. Uko kwanga ko hagira umuntu ubabona bagura agakingirizo bituma bamwe mu bayoboke b’amadini bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ibyo biviramo bamwe kwandura indwara zandurira mu myanya ndangabitsina harimo na SIDA; nk’uko Kabeja Gilbert ukuriye ihuriro ry’urubyiruko ryo kurwanya SIDA mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza abivuga.

Ubusanzwe Kabeja ni umukirisitu unafite imirimo ashinzwe mu itorero asengeramo. Avuga ko hari bamwe mu bayobozi b’itorero rye batishimira kumubona mu bikorwa byo gushishikariza abantu kwirinda SIDA, cyane cyane iyo yigisha ibijyanye n’ikoreshwa ry’agakingirizo.

Avuga ko hari abayoboke b’amadini badatinyuka kugura agakingirizo bagendeye ku gitsure cy’abayobozi b’amadini basengeramo, ariko bakarenga bagasambana.

Kabeja avuga ko abayobozi b’amadini bakwiye kugabanya igitsure bashyira ku bayoboke ba bo, akavuga ko nubwo abanyamadini batakwigisha inyigisho zijyanye n’agakingirizo bajya bashishikariza abayoboke ba bo kwitabira izo nyigisho aho zaboneka.

Abahagarariye urubyiruko bavuga ko abavugabutumwa bafite igitsure cyane ku ikoreshwa ry'agakingirizo.
Abahagarariye urubyiruko bavuga ko abavugabutumwa bafite igitsure cyane ku ikoreshwa ry’agakingirizo.

Ibyo byatuma benshi mu bayoboke b’amadini bagira ubuzima bwiza bityo bakabasha gukorera Imana kuko “roho nzima itura mu mubiri muzima”; nk’uko akomeza abisobanura.

Abanyamadini bo bavuga ko batakwigisha inyigisho ku ikoreshwa ry’agakingirizo, bakavuga ko icyo bashyira imbere ari ukubwiriza abayoboke ba bo gutunganira Imana; nk’uko Pastor Rubibi Evariste wo mu itorero rya New Life Ministries abivuga.

Agira ati “Ubusambanyi ni icyaha ku Mana haba hakoreshejwe agakingirizo cyangwa katakoreshejwe. Abagakoresheje bibasha kubarinda ubwandu n’ingaruka z’amada, ariko ntibikemura ikibazo cyo kugendana n’icyo Imana ibifuzaho. Icyo tubakangurira ni ukwifata no kurushaho kwegera Imana kugira ibafashe kubaho mu buzima bwubaha Imana”.

Anavuga ko mu matorero atariho hakwiye gutangirwa inyigisho ku ikoreshwa ry’agakingirizo kuko hari ahandi izo nyigisho zitangirwa ku bwinshi. Abashaka gukurikirana izo nyigisho ngo bazisanga ku maradiyo no mu bindi biganiro bitandukanye, ariko ngo mu matorero hatangirwa ijambo ry’Imana gusa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko rero namwe itangazamkuru ryanyu mujye murishyiramo professionalism, ni gute mushobora kwandika muvugango umuntu abuzwa gukoresha agakingirizo n’abayobozi b’idini? Ese umuyobozi w’idini ugera aho basambanira akabahagarara hejuru ababaza ibyo barimo ni nde? Ubu abicara basambana bose hari utaba ari mu idini? gusambana ni icyaha niyo mpamvu amadini yemera Imana adashobora kwigisha ikoreshwa ry’agakingirizo mu busambanyi. Ndumva messages zikadushishikariza hari benshi bazitanga bitabaye ngombwako twanduranya ku madini.

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka