Abagore ngo bazahazwa n’indwara y’umutwe kurusha abagabo

Bitewe n’uburyo bwo kwakira ububabare butandukanye hagati y’abagabo n’abagore, ubushakatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekanye ko abagore baba bazahazwa no kubabara umutwe kurusha abagabo.

Ubu bushakatsi bwerekanye ko mu Bufaransa abagore bagera kuri miliyoni eshanu bakunze kubabara umutwe ku buryo buhoraho, mu gihe abagabo ari miliyoni eshatu.

Pr Nasim Maleki ukuriye ubu bushakatsi yavuze ko byagaragaye ko ubwonko bw’umugore bukoze ku buryo bwakira byihuse ububabare buje bubusanga kurusha ubw’abagabo ; nk’uko bitangazwa na Le Figaro.

Ibi kandi binaterwa n’uko umugore agaragaza cyane uburyo ari kubabara umutwe, mu gihe umugabo we akenshi agerageza kwihagararaho kugira ngo hatagira umucishamo ijisho ko hari ikitagenda muri we.

Pr Nasim agira ati: « ku bubarare bumwe, bubabaza bitandukanye bitewe n’igitsina cya nyir’ukubabara umutwe. Ibi biterwa n’uko igice kigenga ibyiyumviro cy’umugore gikora cyane kurusha k’umugabo. Gusa iyi siyo yaba impamvu yonyine».

Umuganga witwa Damien Mascret we avuga ko iyo umugabo ari kubabara umutwe hari ukuntu aba yifitemo ibyishimo bihishwe, yizeye ko hari ikiza gishobora kuva muri uwo mubabaro. Abagore rero bo ngo si uko, iyo ababara umutwe aba yumva nta kigenda rwose.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka