Abacuruza inyama mu isoko rya Cyili barashinjwa isuku nke

Abacuruza inyama mu isoko rya Cyili ryo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagarara barashinjwa kugira isuku nke. Aba bacuruzi bo batangaza ko ikibazo cy’isuku nke giterwa n’uko nta bagiro bafite n’isoko rikaba ritubakiye.

Abacururiza muri iri soko usanga batandika ibicuruzwa byabo birimo n’ibiribwa hasi. Abacuruzi b’inyama bo usanga zimwe bazimanitse ku migozi iri ku giti kiri hagati muri iri soko ari nako barwana n’amasazi aba azitumukaho.

Bizimana Claude, umwe muri aba bacuruzi, yamera ko inyama zicururizwa muri iri soko ziba zidafite isuku ihagije, ati “ Ikibazo cy’isuku nyine kirahari”.

Inyama zicururizwa ahantu hadafite isuku.
Inyama zicururizwa ahantu hadafite isuku.

Mbonimpaye, ucururiza ndetse akanatekera inyama z’ingurube muri iri soko rya Cyili, avuga ko iki kibazo kidazakemuka igihe cyose nta bagiro rirubakwa. Yagize ati “ kugira ngo iki kibazo gikemeuke kereka batwubakiye ibagiro.”

Inyama zidapimye?

Bamwe mu baturage twaganiriye batangaza ko batazi niba izi nyama ziba zapimwe na muganga w’amatungo.

Mbonimpaye twamusanze ari gucuruza inyama z’ingurube adutangariza ko inyama acuruza zapimwe na muganga w’amatungo ndetse akaba yanamusigiye icyemezo ariko akaba atazi aho kiri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gikonko bwo butangaza ko ririya soko ritemewe ariko bukaba butegenya kubaka isoko rya kijyambere kuko ariryo rizakemura ikibazo cy’isuku nkeya. Kubaka isoko ntibizaba vuba kuko bitari mu ngengo y’uyu mwaka ahubwo bizashyirwa mu y’umwaka utaha.

Inyama kimwe n'ibindi biribwa bicururizwa hasi.
Inyama kimwe n’ibindi biribwa bicururizwa hasi.

Niyongira Francois Xavier ashinzwe irangamimerere mu murenge wa Gikonko; yagize ati “ubushize twababwiraga ko ririya soko ritemewe. Twari twababwiye ko bagomba kugira isuku kugirango bakomeze kubaga kuri aricyo kibatunze”.

Niyongira yemeza ko umurenge ufite umuganga w’amatungo upima amatungo gusa ngo niba hari abatabikora bagiye gukurikiranwa hanyuma bazafatirwe icyemezo.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka