Madame Jeannette Kagame agiye kwerekana aho u Rwanda ruhagaze mu kurwanya Sida

Madame Jeannette Kagame aritabira inama y’Umuryango w’abagore b’Abaperezida (OAFLA), aho aza kuba garagariza icyo u Rwanda ruri gukora mu kurwanya SIDA.

Madame Jeannette Kagame hamwe n'abo bayoborana ubwo bitabiraga inama ya OAFLA yabaye muri 2017
Madame Jeannette Kagame hamwe n’abo bayoborana ubwo bitabiraga inama ya OAFLA yabaye muri 2017

Madame Jeannette Kagame ari i New York aho yaherekeje Perezida Kagame witabiriye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA), itangira kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nzeri 2018. Inama ya OAFLA Madame Jeannette Kagame aza kwitabira iraba kuri uyu mugoroba.

Bimwe mu byo Jeannette Kagame aza kugeza ku bitariye inama, ni uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Sida, cyane cyane mu kurinda ko ababyeyi bafite agakoko bakwanduza abana batwite.

Aya makuru turaza kuyabakurikiranira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka