Rubavu: Abaturage bagobotswe na BAHO NEZA baboneza urubyaro

Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu bavuga ko ubukangurambaga bukomatanyije bwa gahunda ‘Baho Neza’ bwabagobotse bitabira ari benshi.

Ni ubukangurambaga bukomatanyije bugamije imibereho myiza mu muryango binyuze muri gahunda yitwa "Baho Neza" yatangijwe na Leta y u Rwanda tariki ya 23 Mata 2019.

Yagejejwe mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe biteguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, mu gushishikariza abaturage kwitabira serivise zituma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza, butangirira ku minsi igihumbi y’umwana, kujyana abana mu bigo mbonezamikurire, kugira isuku, kuboneza urubyaro no gutanga ubwisungane mu kwivuza bibafasha kugira imibereho myiza mu muryango.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’abaturage benshi biganjemo abagore bavuga ko bitabiriye kubera ko bumvise ko kuboneza urubyari ari ubuntu.

Mukasine Crenia umuturage w’imyaka 35 avuga ko amaze kugira imbyaro eshanu kandi yifuza kuboneza urubyaro kuko umwana we muto afite imyaka ibiri.

“Twaje kubera batubwiye ko kuboneza urubyaro ari poromosiyo, ubusanzwe hano kuboneza urubyaro biratugora kuko baduca amafaranga, iyo utayafite rero wibona wasamye ukabyara utabishaka.”
*Abitabiriye serivisi zo kuboneza urubyaro mu bukangurambaga Baho Neza - Umurenge wa Cyanzarwe*

Kuri uyu munsi abitabiriye uburyo bwo kuboneza urubyaro ni 98 barimo 12 bakoresheje uburyo bw’amezi atatu, 67 bahitamo uburyo bw’imyaka itatu, icumi bahitamo uburyo bw’imyaka itanu, umunani bahitamo uburyo bw’ibinini, umwe ahitamo agakingirizo, undi umwe ahitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa burundi buhabwa abagabo, abandi 17 bahabwa gahunda yo kuza kwa muganga kuwa gatanu.

Kazendebe Hertier umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Cyanzarwe avuga ko mu murenge ayobora bishimiye ubu bukangurambaga buzatuma babaho neza kuko iterambere ry’umuryango rishingira ku mibereho myiza.

“Kuboneza urubyari twari kuri 45% ugereranyije n’abaturage dufite ni umubare muto, bigaterwa nuko centre de santé itari hafi. Kuba ‘Baho Neza’ yatwegereye byatumye abaturage babyitabira kuko bari babikeneye cyane.”

Kazendebe avuga ko amafaranga yakwa kubafite ubwisungane mu kwivuza buyishyura atangwa n’abatabufite, kandi barimo gushyira imbaraga gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bifashe abagore bashaka kuboneza urubyari batagize izindi mbogamizi.

Jackson Vugayabagabo umukozi w’Umuryango Imbuto Foundation avuga ko inda ziterwa abangavu ari ikibazo kibangamiye imibereho myza y’umuryango kandi bishoboka gukumirwa bihereye mu muryango kuko ariho ubuzima buhera.

Habimana Martin umukozi w’akarere ka Rubavu avuga ko kugira ngo Ubuzima bw’umuryango bugende neza hari ibintu icumi bigomba kwitabwaho birimo kwita k’umugore utwite, kwita ku mwana mu minsi igihumbi, gutanga indyo yuzuye ku muryango, kugira isuku ku mubiri, ibikoresho naho guturwa, avuga ko ubuzima bwiza ku bana bukomereza kubajyana mu kigo mbonezamikurire no kubigisha ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro no kwizigamira ubwisungane mu kwivuza.

Umurenge wa Cyanzarwe ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Rubavu yegereye umupaka wa Congo, ukaba ubonekamo ubwitabire buri hasi mu kuboneza urubyaro, isuku nkeya hamwe n igwingira ry’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka