Facebook na RBC batangije ubufatanye bugamije kuzamura itangwa ry’amaraso mu Rwanda

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, batangije ubufatanye bugamije kuzamura itangwa ry’amaraso mu Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe na RBC, ivuga ko ubwo bufatanye bugamije gushishikariza abantu bari hagati y’imyaka 18 na 60 kwitabira gutanga amaraso.

Buri wese uri muri icyo kigero azajya akoresha Facebook yiyandikishe nk’umuntu utanga amaraso (Blood Donor), kugira ngo ajye abasha kubona ubutumwa buturutse mu bigo byakira amaraso buvuga ko hakenewe amaraso, ndetse ajye anabasha guhamagarira inshuti ze n’abandi banyamuryango kwitabira gutanga amaraso.

Ubu bufatanye buje mu gihe mu Rwanda hakenewe cyane amaraso yizewe. Icyorezo cya Covid-19 cyatumye amaraso agabanuka mu isi yose, bitewe n’uko abakayatanze bari muri gahunda ya guma mu rugo.

RBC ivuga ko gutanga amaraso ku bushake ari igikorwa cy’ingenzi, kandi ko ubu ari igihe amaraso akenewe mu Rwanda kurusha ibindi bihe byabanje.

Ubu buryo bwo gukoresha Facebook mu gutanga amaraso bufite ibice bitatu by’ingenzi.

Ubwa mbere, abantu bakoresha Facebook bafite ubushake bwo gutanga amaraso bazajya babigaragaza bakoresheje porogaramu ya Facebook (Application).

Hanyuma, abakusanya amaraso bizewe basanzwe bakorana na RBC kandi bakeneye kuvugana n’abatanga amaraso, bashobora gushyiraho paji yihariye, imenyesha abatanga amaraso ko akenewe, ndetse bakagaragaza aho ushaka gutanga amaraso yakanda kugira ngo avugane na bo.

Uburyo bwa gatatu, mu gihe utanga amaraso yamaze kubimenyekanisha, abatuye hafi ye bagaragaje ko na bo bafite ubwo bushake bazajya babona amamenyesha (notifications), hanyuma bahabwe uburyo bwo kuvugana n’ikigo niba koko bashaka gutanga amaraso.

Umuyobozi MUkuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimiye ubu bufatanye na Facebook, avuga ko buzazamura umuco wo gutanga amaraso ku bushake mu Rwanda.

Yagize ati “Tunejejwe no kugira Facebook nk’umufatanyabikorwa mu kwigisha Abanyarwanda ibisabwa mu gutanga amaraso ndetse n’aho azajya atangirwa. Ibi bizatuma habaho gutanga amaraso muri ibi bihe ububiko bw’amaraso bwari bumaze kugabanuka, bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu baguma mu ngo”.

Avuga kuri ubu bufatanye, Uhagarariye Facebook mu Burasirazuba no mu Ihembe rya Afurika, Mercy Ndegwa, yagize ati “Nka Facebook, tunejejwe no gufatanya na RBC n’abandi bafatanyabikorwa mu gutuma amaraso aboneka mu gihugu. Facebook yiyemeje kubaka imiryango itekanye, ari nay o mpamvu twifuje gutangiza ubu bufatanye na RBC”.

Kuva Facebook yatangiza uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka gutanga amaraso ku bushake muri 2017, abantu barenga miliyoni 70 bamaze kwiyandikisha nk’abatanga amaraso kuri Facebook.

Ubu buryo ubu bukoreshwa mu bihugu bya Kenya, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Niger, USA, Brazil, Bangladesh, u Buhinde, Taiwan na Pakistan.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka