Rusizi: Abagabo barasabwa kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro bya burundu

Abaganga n’abaforumu bo mu bitaro bya Bushenge, Mibirizi na Kibogora bari guhugurwa ku buryo bugezweho bwo kuboneza urubyaro bwa burundu basanga abagabo bakwiye kwitabira ubu buryo kuko bwunganira ubwari busanzwe ku bagore.

Niragire Esperence ushinzwe ibikorwa byo kuboneza urubyaro mu bitaro bya Kibogora aratangaza ko iyi gahunda yo kuboneza urubyaro ku bagabo ari ngombwa cyane kuko bituma abagabo bagira uruhare rufatika muri gahunda yo kuboneza urubyaro no kubyara abo bashoboye kurera.

Ubwo buryo ngo bunatuma abagabo borohereza abagore babo kudafata imiti ya kizungu irimo imisemburo kuko hari ababyeyi bamwe na bamwe igwa nabi ikabatera kuba barwaragurika kuko ngo iba idahuye n’imibiri yabo.

Abaganga n'abaforumu bari guhabwa ubumenyi mu kuboneza urubyaro ku bagabo.
Abaganga n’abaforumu bari guhabwa ubumenyi mu kuboneza urubyaro ku bagabo.

Kugeza ubu, uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu ku bagabo ngo nta kibazo bwari bwatera haba ku bagabo n’abagore kuko buba dudafite imisemburo nk’inshinge cyangwa ibinini. Mu bagabo barenga 3000 bamaze gukoreha ubwo buryo bwo kuringaniza urubyaro burundu nta n’umwe wari wagira ikibazo ku mihindagurikire y’umubiri we.

Hari amakuru y’ibihuha avuga ko ngo iyo umugabo yifungishije burundu baba bamukonnye ntabe acyongeye gukora imibonano mpuzabitsina ariko Dr Kagabo Leonard ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu aramara abaturage imongenge ababwira ko ubwo buryo budahagarika uburyohe bwo gukora imibonano mpuzabitsina haba ku mugore no ku mugabo.

Inzego zose zaba iza Leta, abanyamadini ndetse n’abaterankunga barasabwa kumaramo abaturage ibyo bihuka mu rwego rwo kugirango Abanyarwanda babyare abana bashoboye kurera.

Uturere twa Rusizi na Nyamasheke twari twaratangiye gutanga serivisi ku bagabo bashaka kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu ariko icyo gikorwa kiza kugenda gahoro kubera ko abaganga bari barabihuguriwe bagiye mu bindi bikorwa nko kwiga, guhindurirwa akazi n’ibindi.

Biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.
Biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.

Kugeza ubu muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke hari abagabo 253 bakoresheje ubwo buryo; nk’uko byatangajwe na Dr Kagabo Leonard ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro kub uryo bwa burundu ku bagore no ku bagabo.

Muri ayo mahugurwa arimo guhabwa abaganga hateganyijwe kuboneza urubyaro abagabo bagera kuri 60 bakomoka muri utwo turere twombi mu gihe kingana n’icyumweru kimwe gusa iyi gahunda izatangira kuva 28/03/2013 kugeza kuwa 05/04/2013.

Ni igikorwa kizakorwa n’abaganga b’inzobere baturutse ku rwego rw’igihugu ari nabo bari guhugura aba baforumo n’abaganga bakazagera ku bigo nderabuzima byose byo muri utwo turere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka