Ruhango: inyama z’ingurube zahitanye umuntu umwe abandi 5 ni indembe

Ngiruwosanga Eugene ukomoka mu karere ka Muhanga amaze kwitaba Imana naho abandi bantu batanu bo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango baracyarwana n’ubuzima bazira kurya inyama z’ingurube yarwaye indwara itaramenyekana.

Ingurube bariye ni imwe mu ngurube zororerwa mu kigo cy’Abamarisite “Abihayimana” Bukomero mu murenge wa Byimana. Ingurube imaze kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi banyirayo bahisemo gushakisha umuveterineri ngo aze ayisuzume.

Tariki 02/07/2012 haje uwitwa Minani John yiyita umuveterineri, ahita asuzuma iyo ngurube aravuga ati “uretse inyama zo munda gusa nizo zifite ikibazo naho izindi zose mureke abaturage birire”. Abaturage b’inkwakuzi bahise bafataho bajya guteka; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie.

Bakimara kurya izi nyama, abantu batandatu bahise baremba bajyanwa mu bitaro. Ngiruwonsanga yitaba Imana tariki 07/07/2012, naho uwitwa Joseph w’imyaka 12 we ni indembe arwariye mu bitaro bya Kabgayi. Abandi 4 bo kwa muganga babategetse kujya kurwarira iwabo.

Nyuma byaje kumenyekana ko Minani atari umuveterineri, ahita akurikiranwa n’inzego z’umutekano ubu afungiye kuri polisi ya Byimana mu karere ka Ruhango, kugirango aryozwe icyaha cyo kwiyitirira umwuga utari uwe, byanateje ingorane mu baturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana arasaba abaturage kudapfa kurya inyama zose babonye bitwaje ko bizeye uwazisuzumye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo ibitambo bibonetse yenda nabi mpanda baboneraho amasomo bajye bapimisha bacuruze akabenzi katateza ingaruka nkizo

Zzzzz yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka