Nyanza: Croix Rouge y’u Rwanda yatashye umuyoboro w’amazi wa kilometero icyenda

Ikibazo cy’ibura ry’amazi cyari kimaze iminsi gihangayikishije abatuye umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, cyabonewe igisubizo ubwo Croix Rouge y’u Rwanda yatahaga ku mugaragaro umuyoboro w’amazi meza wubakiye abatuye mu gace k’Amayaga, kuri uyu wa Gatanu tariki 13/07/2012.

Abatuye muri aka gace bari basanzwe bivomera amazi yo mu migende, baraciye ukubiri n’amazi meza mu gihe ariyo soko y’ubuzima, nk’uko bamwe muri bo babyivugiye ubwo bashyikirizwaga uwo muyoboro.

Perezida wa Croix Rouge mu karere ka Nyanza, Edouard Kalisa, yatangaje ko uwo muyoboro ufite ubushobozi bwo kugeza amazi meza ku baturage barenga ibihumbi birindwi.

Yavuze ko uwo muyoboro wataye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe, uzageza amazi meza ku baturage, ibigo by’amashuli n’ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga muri uwo murenge wa Muyira.

Zimwe mu mbogamizi zigioemereye Croix Rouge ni mazutu izajya ikoreshwa n’imashini izaba ishinzwe gukwirakwiza ayo mazi.

Croix Rouge y’u Rwanda igasaba ikigo cya EWSA yabiyifashamo kugira ngo hagere umuriro w’amashanyarazi akwirakwizwa n’icyo kigo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu mayaga ni ukuri babonye amzi meza bari bayakeneye Uwavuga ko Imana yabakuye ku cyavu ntiyaba yibeshye. Croix rouge y’u Rwanda. OYE!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 15-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka