Nyamasheke: FASACO irahugura abakangurambaga bazayifasha guhugura urubyiruko ku cyorezo cya SIDA

Ihuriro ry’amashyirahamwe agenzura uko serivisi z’ubuzima zihabwa abaturage mu bigo nderabuzima no mu bitaro mu karere ka Nyamasheke na Rusizi (FASACO) riri guhugura abakangurambaga b’urungano bazarifasha guhugura urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 24 ku kurwanya icyorezo cya SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Aya mahugurwa ari mu rwego rwo gutegura igikorwa cyo kwegera urubyiruko ruhabwa amasomo agamije kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kizatangira tariki 16/10/2012.

Abahugurwa nibo bazasura abandi babaha ubwo butumwa; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa FASACO, Uwizeye Emmanuel.

Atangiza aya mahugurwa y’umunsi umwe ku mugaragaro, umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Nyamasheke, Bankundiye Etienne, yavuze ko ubu mu Rwanda abaturage bari ku kigero cya 3% babana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA, kandi urubyiruko rukaba arirwo rwugarijwe cyane.

Bankundiye Etienne, umuyobozi w'ubuzima mu karere ka Nyamasheke.
Bankundiye Etienne, umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Nyamasheke.

Yavuze ko ariyo mpamvu abantu bose bagomba gufata ingamba mu guhangana n’aka gakoko kugira ngo ubwandu bugabanuke.

Ni muri urwo rwego hashyizweho gahunda y’abakangurambaga b’urungano kugira ngo bahabwe ubumenyi bw’ibanze nabo bafashe abandi kwita ku buzima bwabo, birinda banarinda abandi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA.

Mukandori Denyse, umukangurambaga mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke yasobanuriye uru rubyiruko rwari mu mahugurwa icyo SIDA ari cyo, uko yandura ndetse n’uburyo bwo kuyirinda.

Yashishikarije abahuguwe guharanira kwifata mu gihe bibananiye bagakoresha agakingirizo, kandi bakagira n’umuco wo kwipimisha ku bushake.

Umukangurambaga mu kigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke ahugura urubyiruko.
Umukangurambaga mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke ahugura urubyiruko.

Muri aya mahugurwa, abakangurambaga b’urungano bagiye babaza ibibazo bitandukanye bakabyunguranaho ibitekerezo, kugira ngo nihagira ubibabaza mu gihe bazaba bari kwigisha urungano bazabashe kubisubiza.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rukora mu tubari, abahagarariye amashyirahamwe arwanya SIDA, abakuriye koperative z’urubyiruko n’abakangurambaga b’urungano.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka