Nyamagabe: Dukeneye umubare munini w’abatanga amaraso -NCBT

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (NCBT) kiratangaza ko gikeneye abantu benshi batanga amaraso yo gufashisha indembe kugira ngo kibashe kubona n’ayo mu bwoko bwa O Negatif adakunze kuboneka.

NCBT ivuga ifite amaraso ahagije ifashisha abaturage baba bayakeneye ariko ikeneye n’andi menshi yafashisha n’ibindi bihugu, ndetse n’ayo mu bwoko bwa O negatif adakunze kuboneka kandi abarwayi bayakenera.

Abaturage bishimiye gutanga amaraso azafashishwa indembe ziyikeneye.
Abaturage bishimiye gutanga amaraso azafashishwa indembe ziyikeneye.

Umukozi wa NCBT, Ishami rya Butare, Etienne Mudaheranwa aragira ati “dukeneye umubare mwinshi w’abatanga amaraso kugira ngo na bwa bwoko bw’amaraso twajyaga tubura nka O negatif buboneke, hari igihe dushobora gusanga abayifite bari muri ibyo bice tutageragamo”.

NCNT ifite ingamba zo kongera amasite yakoreragaho ndetse no kongera umubare mwinshi w’abatanga amaraso kugira ngo ubwoko bw’amaraso bukenerwa bwose buboneke kandi ku bwinshi.

Mbere yo gutanga amaraso abaturage basobanurirwa ibisabwa kugira ngo batange amaraso afite ubuziranenge.
Mbere yo gutanga amaraso abaturage basobanurirwa ibisabwa kugira ngo batange amaraso afite ubuziranenge.

Ni muri urwo rwego kuwa 16/01/2015 iki kigo cyegereje iyi serivise abaturage bo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, batangaza ko bajyaga bifuza gufashisha amaraso ntibabishobore bitewe n’urugendo runini batinyaga gukora bagana aho batangira amaraso.

Uwitwa Frodouard Iyamuremye yagize ati “twaje mu gikorwa cyo gutanga amaraso kugira ngo abashe gufasha abababaye kandi bafite ibibazo by’ubuzima. Uyu munsi dushimishijwe no kubona ko ibikorwa byatwegerejwe tukaba tuyatanze kandi tubyishimiye”.

Kubona umubare mwinshi w’abatanga amaraso bizafasha NCBT kubona amaraso yo mu rwego rwa O negatif adakunze kuboneka, bikazafasha indembe ziyakenera.

Kwegera umubare mwinshi w'abatanga amaraso bizafasha kubona ubwoko bw'amaraso ya O negatif akunze kubura.
Kwegera umubare mwinshi w’abatanga amaraso bizafasha kubona ubwoko bw’amaraso ya O negatif akunze kubura.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka