Nyamagabe: Akarere kizeye kugeza amazi meza ku baturage basaga 8000 muri uyu mwaka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buremeza ko bizagera muri Nyakanga 2013 abaturage 8540 bagejejweho amazi meza nubwo kugeza ubu abamaze kuyabona ari 85 gusa. Icyi kizere ngo kiraterwa nuko imishinga izageza aya mazi meza ku baturage iri gukurikiranwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mukarwego Umuhoza Immaculée atangaza ko inyigo zimwe zo kugeza amazi ku baturage zarangiye gukorwa, izindi zikaba ziri kurangira, ku buryo bazagera ku muhigo wabo.

Hari imishinga ibiri minini izageza amazi ku baturage 4000 mu murenge wa Kaduha, ndetse n’undi murongo uzageza amazi ku baturage 3000 mu murenge wa Cyanika.

Gahunda yo gukora imidugudu y’ikitegererezo ndetse no gutuza abaturage ku midugudu nayo ngo yitezweho kuzongera umubare w’abaturage babasha kubona amazi meza mu karere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yatangaje ko bafite imishinga bafatanya n’ikigo gishinzwe ingufu, isuku n’isukura (EWSA) ndetse n’abandi batandukanye kugira ngo babashe guhangana n’iki kibazo.

Mu kureba abaturage bagerwaho n’amazi meza ngo harebwa ababasha kuyabona batarenze metero 500 mu cyaro na metero 200 mu mujyi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka