Nyagatare: Ntibakitabira gukoresha “Kandagira ukarabe” kuko ibiti zari zishinzeho bibicanye

Abaturage bo mu mudugudu wa mirama ya 2 mu kagali ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare, ntibagikoresha uburyo bwo kwirinda umwanda buzwi nka “Kandagira ukarabe”, kuko abenshi muri bo bagiye bakoresha ibiti zari zishnzeho nk’inkwi mu gihe k’izuba.

Aba baturage bemeza ko bazi akamaro kazo n’ubwo batakizikoresha, bavuga ko babikoze kuko ahizuba riviriye bagiye babura inkwi bagahitamo gucana izi byo biti byari biziritseho amajerekani arimo amazi.

Kandagira ukarabe zigezweho ziba zikoranye n'ibyuma.
Kandagira ukarabe zigezweho ziba zikoranye n’ibyuma.

Niyikora Ange umwe mu bajyanama b’ubuzima batuye muri uyu mudugudu nawe utayifite, avuga ko iye hashize iminsi bayibye magingo aya akaba ataragura iyisimbura. Yemeza ko kandagira ukarabe nyinshi zabaga muri uyu mudugudu ari ibiti bashingaga bagahambiraho akajerekani.

Avuga ko kuva aho izuba ryaviriye ibiti babicanye naho utujerekani bakatubika. Yizeza ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi ku buryo nibura uku kwezi kurangira abaturage benshi bazisubijeho.

Bamwe mu baturage usanga nta bisobanuro bagaragaza ku kuba batakizitunze.

Ngirente Jean d’amascene avuga ko iye imaze amezi atandatu itagikoreshwa kubera ko inyana yayikuyeho. “ Iyi nyana rwose urabe… aseka, yayikuyeho, ariko ni amakosa ndarara nyisubijeho.”

Mushabe Claudian umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare avuga ko n’ubwo habayemo kudohoka ku buyobozi ariko bagiye kongera gushyira imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bongere bazikoreshe.

Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo kwirinda indwara zakomoka ku isuku nke, ariko ugasanga mu mudugudu wa Mirama ya 2 akagari ka Nyagatare nta muturage ukiyitunze nyamara mbere nibura icya kabiri cy’abatuye bari bazitunze. Bikemezwa kandi n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu.

Kandagira ukarabe ni gahunda yari yarashyizwemo imbaraga haba mu buyobozi bwite bwa leta igakurikiranirwa bya hafi n’abajyanama b’ubuzima hagamijwe kubungabunga isuku.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka