Nyabihu: Ababyeyi 87% babyarira kwa muganga

Ubuyobozi bw’ibitaro by’akarere bya Shyira buratangaza ko ikigero cy’ababyeyi babyarira kwa muganga mu Karere ka Nyabihu cyazamutse kikava kuri 47% cyariho muri 2012 bakagera kuri 87% mu mpera za 2014.

Icyatumye iyi mibare izamuka ni ingamba zafashwe mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana n’uruhare rukomeye rw’abajyanama b’ubuzima bashyizwe ku midugudu bafasha mu gukurikirana umunsi ku munsi ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, nk’uko Dr Rubanzabigwi Théoneste, umuyobozi w’ibitaro bya Shyira abivuga.

Ubu ngo amakuru y’ababyeyi batwite n’abana bari munsi y’imyaka 5 amenyekana vuba cyane ku nzego zose bitewe na raporo abajyanama b’ubuzima bashinzwe gukurikirana ababyeyi ndetse n’abashinzwe gukurikirana abana bitwa “binomes” batanga.

Dr Rubanzabigwi avuga ko ababyeyi babyarira wa muganga bavuye kuri 45% ubu bageze kuri 95%.
Dr Rubanzabigwi avuga ko ababyeyi babyarira wa muganga bavuye kuri 45% ubu bageze kuri 95%.

Dr Rubanzabigwi avuga ko binyuze ku makuru abajyanama b’ubuzima batanga muri raporo, abatwite bakurikiranwa ku buryo n’ufite ikibazo runaka baba bamuzi bityo akitabwaho by’umwihariko ku buryo nta kibazo yagira, abatwite bose mu gihe itariki yo kubyara igiye kugera abajyanama bakaba bihutira kubajyana kwa muganga bakabyarirayo.

Yongeraho ko cyera hari ababyariraga mu ngo cyangwa mu nzira bakabazana kwa muganga bavuye cyangwa se bahuye n’ibindi bibazo ku buryo byashoboraga gukurura ingaruka. Nyamara kuri ubu ngo uyu muco ugenda ucika burundu.

Akomeza avuga ko aho imibare igeze ari ibyo kwishimira ariko ko bazakomeza guharanira kuzamura ikigero cy’ababyeyi babyarira kwa Muganga.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu nabo basanga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana busigaye bwitabwaho cyane.

Nyirandikubwimana avuga ko ubuzima bw'umubyeyi n'umwana busigaye bwitabwaho cyane.
Nyirandikubwimana avuga ko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana busigaye bwitabwaho cyane.

Nyirandikubwimana Marie Josée avuga ko muri Nyabihu asanga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bwitabwaho cyane kandi abajyanama b’ubuzima babigiramo uruhare rufatika, kuko usanga bihatira kumenya niba umubyeyi yipimisha uko bikwiye, niba umwana se afite imikurire myiza, indyo yuzuye n’ibindi.

Yongeraho ko uburyo ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bwitabwaho ari kimwe mu byo kwishimira mu mibereho myiza y’abaturage.

Kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ni ugushyigikira imibereho myiza y’ejo hazaza y’u Rwanda n’abarutuye irangwa n’ubuzima buzira umuze.

Iyi akaba ariyo mpamvu inzego z’ubuzima, iz’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage basabwa gufatanyiriza hamwe guharanira iterambere ry’imibereho myiza rusange, bakibanda by’umwihariko no ku y’umubyeyi n’umwana nk’abashobora guhura n’ingorane nyinshi zishobora kwangiza ubuzima bwabo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka