Njyanama zirakangurirwa kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abaturage mu bijyanye n’ubuzima

Uruhare rwa rw’Inama Njyanama rurasabwa mu gufasha kumvisha abaturage ubwiza bw’ingambazifatwa na Leta mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage, mu gihe hari abatumva kimwe ikibazo cyo kuringaniza imbyaro no kwirinda icyorezo cya Sida.

Ibi Njyamana zabisabwe mu mahugurwa yateguwe n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kuri uyu wa Gatanu tariki 13/07/2012 mu karere ka Kamonyi, ku kubakangurira gushyira ingufu mu bukangurambaga ku kuringaniza imbyaro no kurwanya Sida.

Ushinzwe ubukangurambaga muri RBC, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko intego y’aya mahugurwa ari ugusobanurira abajyanama ko gahunda z’ubuzima bagomba kuzigiramo uruhare rugaragara kuko aribo bishyikira ku baturage kurusha abakozi bo mu nzego z’ubuzima.

Gatabazi yavuze ko byagaragaraga ko gahunda z’ubuzima abajyanama batazihaga agaciro kanini mu bukangurambaga bakorera abaturage.

Niyo mpamvu babanje kubaha ubumenyi kuri ibyo bibazo by’ubuzima byugarije u Rwanda, kugira ngo nabo bazajye kubisobanurira abaturage no kubafasha guhindura imyumvire, nk’uko yakomeje abivuga.

Akomeza avuga ko bizatuma ubutumwa batanga mu bijyanye n’ubuzima buzarushaho kumvikana, kuko umujyanama watowe n’abaturage baba bamuzi neza kandi bamwizeye.

Ati: “Turashaka ko niba umukozi wacu atanze ubutumwa mu murenge uyu n’uyu afatanya n’umujyanama w’uwo murenge”uko niko abivuga.

Abo bajyanama b’uturere n’ab’imirenge bitabiriye ayo mahugurwa, bavuze ko abahaye umurongo n’uburyo bunoze bazaheraho bageza ubutumwa mu baturage, dore ko ngo usanga bamwe muri bo bafite ibihuha bitari byiza kuri gahunda yo kuringaniza urubyaro.

Bakongerao ko hari n’ingamba zifatwa mu rwego rwo kwirinda no gukumira sida zikaba zitumvwa kimwe bitewe n’imyemerere ndetse n’imyumvire ya bamwe.

Dr. Aloys Munyampirwa, Umuganga ku bitaro bya Remera Rukoma, avuga ko kuringaniza urubyaro mu karere ka Kamonyi bikiri hasi, kuko bigeze kuri 45%.

Naho imibare mishya y’icyegeranyo cy’ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bw’abanyarwanda (DHS 2010 Rwanda), igaragaza ko 3% by’Abanyarwanda babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, muri bo 3,7% bakaba ari abatuye mu mijyi; naho 2,2 % bakaba ari abanyacyaro.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka