Musanze: Hatashywe ibikorwa by’isuku ku kigo cy’amashuri cya Nyamagumba

Ibikorwa by’isuku n’isukura birimo ibigega by’amazi ndetse n’ibyumba by’ubwiherero 51 byubatswe ku bufatanye n’umushinga w’Abanyamerika witwa DIC, byatashwe ku mugaragaro tariki 27/11/2012, aho ababihawe basabwe kubiha agaciro bikwiye babirinda kwangirika.

Mu izina ry’ubuyubozi bw’ikigo, Padiri Wilson Muhire yashimye ababagejejeho ibi bikorwa, ndetse asaba abanyeshuri ndetse n’abayobozi kubigira ibyabo, babigirira isuku ndetse n’ubundi buryo bwo kubibungabunga.

Rimwe mu mavomero yubatswe n'umushinga DIC.
Rimwe mu mavomero yubatswe n’umushinga DIC.

Ndayambaje Vincent, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko akarere ka Musanze kazabungabunga ibi bikorwa, kuko bigirira akamaro umuryango nyarwanda wose.

Si mu karere ka Musanze gusa, kuko mu gihugu cyose uyu mushinga umaze kubaka ibyumba by’amashuri birenga 300 ndetse n’amasoko arenga 40 mu karere ka Musanze.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka