Muhanga: Ibura ry’amazi ribangamiye isuku y’ahahurira abantu benshi

Inzego zitandukanye z’abaturage n’abayobozi mu Karere ka Muhanga ziravuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu karere ka Muhanga ryatumye isuku iba nkeya mu bice byose.

Kubera ibura ry’amazi atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura WASAC, usanga hiryo no hino mu Karere by’umwihariko mu Mujyi wa Muhanga ahahurira abantu benshi hari umwanda kubera ko babura uko basukura ubwiherero.

Ingero zitangwa ni Stade ya Muhanga aho abashinzwe kuyisukura batashate ko amashusho n’amazina yabo ashyirwa ahagaragara babwiye Kigali Today ko babangamiwe no kuvomera Stade yose mu gihe imiyoboro yapfuye igafungwa.

Ubwiherero bwa Stade bugorana kubusukura kuberako imiyoboro izanamo amazi yose yapfuye
Ubwiherero bwa Stade bugorana kubusukura kuberako imiyoboro izanamo amazi yose yapfuye

Dushimimana Emmanuel avuga ko abakoresha Stade ya Muhanga bitaborohera kubona uko biherera, agira ati, “Ntabwo rwose byoroshye ngo ube wajya muri Stade kubera ko nta mazi ifite sinzi niba rwose ababishinzwe bagira icyo bakora amazi akaboneka”.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Joseph, Akimana Innocent nawe avuga ko muri iki gihe hari hamaze iminsi izuba ryinshi byabangamiye cyane isuku ku bana aho barara ndetse no ku myambaro yabo agasaba ko hakorwa ubuvugizi ahahurira abantu benshi by’umwihariko mu bigo bicumbikira abanyeshuri bakabona amazi ahagije.

Akimana agira ati, “Usanga abana bose badashoboye kujya ku iriba kwikorera akajerikani ka litiro 10 ugasanga bigoye ngo babashe kubahiriza ibiteganywa n’isuku”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Uhagaze François avuga ko ikibazo cy’amazi adahagije kibahangayikishije ariko ko ubuvugizi bukomeje kugirango hagire icyakorwa.

Uhagaze agira ati, “WASAC ifite ikibazo tekiniki cyo kutagira imashini zizamura amazi kandi amapompo ayazamura akoresha amashanyarazi mu gihe dufite n’ikibazo cy’amashanyarazi adahagije, iyo twabuze umuriro nta mazi twabona, imashini zikoresha mazutu zarapfuye ntiziraza ariko ubuvugizi burakomeza”.

Ikibazo cy’igabanuka ry’amazi mu Mujyi wa Muhanga muri rusange, ngo kirazwi mu karere kandi umunsi ku munsi kagerageza kugikurikirana cyakora ngo ntabwo ari icyo gukemuka ako kanya kubera ko WASAC ifite ibibazo byo kuyageza ku baturage.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka