Muhanga: Bafashe ingamba zo kurandura imirire mibi

Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa bako mu mibereho myiza baravuga ko bagiye kurushaho kurandura ikibazo cy’imirire mibi igaragara ku bana.

Nk’uko imibare y’ubushakashatsi bw’imiturire n’ubwiyongere bw’abaturage bwakozwe mu 2010 ibigaragaza, aka karere kari ku gipimo cya 46,7% by’abana bagaragaweho n’imirire mibi.

Iyi mirire mibi itera umwana gukura nabi mu mibereho ye haba ku buzima bwe no ku bwonko nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Ingaruka ku mwana wagaragaweho n’imirire mibi ni ukugwingira cyangwa kurwara bwaki, ariko ikibazo cyo kugwingira kikaba ari igikabije kuko kinagira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana n’iyo amaze kuba mukuru.

Kugirango iyi mirire mibi irandurwe hashyizweho politiki yo kwita ku mikurire y’umwana mu minsi 1000 kuva agisamwa, kuko ngo iyo umwana yitaweho yararangije kurenza imyaka ibiri ntacyo ahanini bigabanya ku igwingira nk’imwe mu ngaruka z’imirire mibi.

Mu Rwanda impamvu z’imirire mibi ziterwa no kubura ibiribwa bihagije kuri bamwe, imyumvire ikiri hasi ku mitegurire y’igaburo ryujuje intungamubiri, ndetse n’imihindagurikire y’ikirere ishobora gutuma imwe mu myaka y’abaturage yuma bigateza inzara cyangwa kubura kw’ibiryo bihagije ku muryango.

Cyakora ngo hari n’ingamba ziri gufatirwa izi mpamvu zose, harimo kwigisha abaturage uko bategura ibyo kurya byujuje intungamubiri hifashishijwe igikoni cy’umudugudu, no kongerera intungamubiri abana bamaze kugaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi.

Nsengiyumva Claudien, umuhuzabikorwa w’umushinga AKN muri Caritas ya Kabgayi abisobanura atya : « tugiye gushakira abaturage bacu, imbuto z’ibijumba by’umuhondo kuko bibamo bitamine A bityo abana bacu bareke gukomeza guhabwa vitamine mu binini».

Nsengiyumva avuga kandi ko hazanabaho guhugura ababyeyi uko amafunguro y’abana agomba kuba ateguye hashyirwaho ibikoni by’umudugudu.

Si ibi gusa bizakorwa ariko kugirango mu karere ka Muhanga harebwe uko ikibazo cy’imirire mibi cyagabanuka, kuko n’akarere ka Muhanga ubwako hari uburyo gateganya gukemuramo iki kibazo nk’uko umutoniwase Kamana Sostene umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima abivuga.

Ati « gahunda y’imyaka itatu iri imbere izadufasha gukurikirana ababyeyi batwite kugeza babyaye, kugeza bonsa ku mezi atandatu, ndetse n’abamaze kugaragarwaho n’imirire mibi tubafashe kubona ibyo kurya byujuje intungamubiri».

Akarere ka Muhanga gafite gahunda y’imyaka itatu kakoreye igenamigambi ryo kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu myaka itatu iri imbere, aho buri mwaka hazajya hagabanukaho nibura 5%.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimira kuri iyi nkuru mwabashije gushyira kuri uru rubuga, biratwereka ishyaka mufite mu gutanga umuganda ku kurwanya imirire mibi mu banyarwanda, cyane cyane abana n’abagore batwite, turwanyiriza hamwe kandi igwingira"Stunting""malnutrition clonique" ritera ibibazo byinshi mu mikurire n’imitekerereze kuwafashwe n’ingaruka zimirire mibi. Ndagirango mudufashe gukosora udukosa tugararaga muri iyi Nkuru:
1. Umuhuzabikorwa w’umushinga AKN: Ntabwo ari AKN ni U EKN "Embassy of the Kingdom of the Netherland,
2. Gushakira abaturage imbuto y’ibijumba by’umuhondo bibamo bitamine A bityo abana bacu bareke guhabwa vitamine A yo mu binini: Ntabwo tuzaha abaturage bacu imbuto y’ibijumba gusa ahubwo ni ibihigwa bikize kuri vitamine A( Ari izi mbuto z’ibijumba,Ibishyimbo, Sija,...) kuburyo abana bobonye izo vitamine zo mubihigwa bitaba ngombwa ko babona n’izo mu binini, Ntawo vitamine A yo mubijumba gusa yasimbura izo mu binini, ariko ibyo bihigwa byose byagira akamaro mu mikurire y’umwana no kumurinda ingaruka z’imirire mibi harimo no kugwingira, aha kandi harimo no gushishikaza ababyeyi guhinga ibiti by’imbuto ziribwa.
3. Ntabwo kandi tuzashyiraho ibikoni by’umudugudu, kuko bisanzwe biriho bikora bikorwa tuzashyira imbaraga mu gufasha ababyeyi mu kubishyigikira, ku bigana no kubyigiramo ibyagirira akamaro umuryango mu itegurwa ry’ibiribwa, no guha agaciro amafunguro ateguye neza mu muryango.
Murakoze.

claudien yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka