Kamonyi: Kutagira amazi meza bibangamiye isuku

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi barataka ikibazo cyo kutagira amazi meza bikaba imbogamizi mu kwita ku isuku.

Ni mu gihe komite z’isuku mu Karere ka Kamonyi zatangiye kugenzura isuku mu ngo z’abaturage zireba uko basukura aho batuye, ibyo bakoresha ndetse n’ibyo barya.

Isuku iragenzurwa mu muryango harebwa inyubako niba zirimo sima cyangwa zikurungiye kugira ngo abazibamo batarwara amavunja. Hararebwa kandi niba abagize umuryango barara kuri mifariso (matelas), bafite ubwiherero, ingarane, agatanda k’amasahane ndetse n’isuku ku mubiri no ku myambaro y’abana n’iy’abantu bakuru.

Abakoresha amazi ya Nyabarongo ntibashobora kwita ku isuku.
Abakoresha amazi ya Nyabarongo ntibashobora kwita ku isuku.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques atangaza ko iyi gahunda igamije kureba niba buri rugo rufite ibikenewe byose kugira ngo bite ku isuku y’abarubamo.

Ati “turashaka kugira imibare yose y’uko isuku yifashe kugira ngo ibitameze neza bikosorwe; abatabishoboye bahabwe ubufasha ariko tugere ku isuku nyayo”.

Hari abaturage bavuga ko kubahiriza gahunda z’isuku batabigeraho kuko babangamirwa no kubura amazi. Bamwe bavoma mu ruzi rwa Nyabarongo, abandi bakavoma amazi atemba mu migezi cyangwa mu binamba.

Mu Mudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka mu Murenge wa Rugarika, abahatuye bavoma muri Nyabarongo; amazi bavomye akaba ari yo banywa, bakayakoresha n’indi mirimo yose y’isuku kandi na yo aba nta suku afite. Bavuga ko mu kuyavoma hari n’igihe bahura n’ibisimba byapfiriyemo ariko ntibibabuze kuyakoresha no kuyanywa.

hari abaturage bavoma umugezi w'Icyogo uba wandujwe n'abakora ubucukuzi bunyuranye.
hari abaturage bavoma umugezi w’Icyogo uba wandujwe n’abakora ubucukuzi bunyuranye.

Naho mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagina mu Murenge wa Runda, bamwe mu baturage bavoma umugezi w’Icyogo wanduzwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro abandi bakavoma Nyabarongo kandi na bo bayakoresha imirimo yose y’isuku.

Aba baturage batangaza ko kutagira amazi meza ari imbogamizi zibabuza kwita ku isuku kuko batabigeraho badakoresheje amazi meza. Ngo bategereza ko imvura igwa ngo babone kwisukura no gusukura abana ba bo uko bikwiye.

Avuga ku kibazo cyo kutagira amazi meza kigaragara muri twinshi mu duce tugize Akarere ka Kamonyi; Rutsinga avuga ko n’ubwo amazi meza ataragera ku baturage bose bakangurirwa kujya bigora bakajya kuvoma amazi yo kunywa ku mavomo y’isoko, ngo n’iyo yaba mu birometero bibiri ntibagombye kwanga kujyayo.

Ubundi arabagira inama yo gukoresha imiti isukura amazi no guteka ayo mazi mabi mbere yo kuyakoresha; mu gihe akarere kagishakisha uburyo bagerwaho n’amazi meza dore ko kuri ubu amazi meza agera ku baturage 60% gusa.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka