Kamonyi: Biguriye imodoka ngo batazongera guheka umurambo bajya gushyingura

Abatuye umurenge wa Nyarubaka bishyize hamwe bagura imodoka izajya ibahekera umurambo, mu gihe bajya ku irimbi rusange cyangwa se bakura uwatabarutse mu bitaro. Ngo ntawe uzongera kugurisha isambu kuko yapfushije umuntu.

Buri rugo rutuye mu murenge wa Nyarubaka, rwasabwe gutanga umusanzu w’amafaranga 3000, akayatanga ingunga cyangwa akayatanga mu byiciro. Muri Nyakanga 2012, nibwo uwo musanzu bawuguzemo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna, izajya itabara buri rugo ruzajya rugira ibyago byo gupfusha.

Icyo gikorwa cyatekerejwe n’abaturage kubera ko bamwe muri bo baburaga amikoro yo kugeza uwatabarutse ku irimbi rusange riherereye mu mudugudu wa Gaserege ho mu kagari ka Kigusa; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka, Sebagabo Francois.

Ikindi kandi ngo hari n’abapfiraga hanze y’umurenge, imiryango yabo ikabura ubushobozi bwo kubazana ngo ibashyingure. “Iyi modoka rero, ijya kuzana umurambo aho umuntu yaguye hose hapfa kuba ari mu Rwanda”; uku niko Sebagabo abivuga.

Abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka, nabo bishimira iki gikorwa bagezeho, kuko cyatumye nta muntu uzongera kugurisha itungo cyangwa isambu ngo nuko yapfushije umuntu.

Mukankusi Eliana aragira ati “nk’iyo umuntu yapfiraga mu bitaro by’i Kigali, kugira ngo umukureyo byasabaga kugira icyo ugurisha ngo ubone ayo gukodesha imodoka”.

Abo baturage bakomeza bavuga ko kuri ubu gupfusha bitatuma umuntu agira icye agurisha kuko bumbiye mu matsinda yo gutabarana muri buri mudugudu. Buri rugo rutanga amafaranga 100 ku kwezi, hagira umuntu upfa muri urwo rugo, itsinda rikamugurira isanduku, igitambaro na peteroli.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

WAAAAA MURASOBA NUTSE PE TUBONASE UKUNTU MUTEKEREZA NEZA NABABA YOBOYA UMURE NGEWA MUSAMBIRA NAWO NUBIGIREHO HEHE NI NGOBYI KUMUGONGO MUVUNIKA NDABASHIMIYE

BOSCO yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

Iki ni igikorwa kiza, Umurenge uzabafashe kuyicunga neza

Olivier VERDOYANT yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

ewana uyu murenge ndawemeye ni intore kabisa!

sam yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

bagize igitekerezo cyiza ariko ijye itwara n’ibindi byinjiza banatere imbere.doreko yakora akazi kenshi

ange yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

bagize igitekerezo cyiza ariko ijye itwara n’ibindi byinjiza banatere imbere.doreko yakora akazi kenshi

ange yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka