Kaminuza yo muri Canada ije gukora ubushakashatsi ku buzima bw’abana muri Afurika y’Uburasirazuba

Abanyeshuri bo kuri kaminuza ya Western University yo muri Canada bagiye kuza gukora ubushakashatsi bugamije guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ubwo bushakashatsi buzibanda ku ngaruka ziterwa n’imirire mibi mu bana, indwara ziziramo ndetse n’uruhare rw’imyuka mibi yangiza ikirere ku buzima n’imikurire y’abana mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Abanyeshuli 18 barimo Abanyakanada 16, Umunyarwanda umwe n’Umunyakenya umwe bahawe amadorali ibihumbi 195 n’ikigo cy’Abanyakanada giharanira iterambere mpuzamahanga (CIDA) kugira ngo babashe kurangiza ubushakashatsi bwabo; nk’uko bitangazwa na South Asia Mail.

Amy McMillan ni umwe muri abo banyeshuli urimo gukorera impamyabushobozi y’icyiro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu ishami rya Microbiology na Immunology akaba agomba gukorera ubushakashatsi bwe mu Rwanda mu gihe cy’amezi atatu.

Jordan Bisanz we aritegura gukorera impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) muri iryo shami, we akazakorera ubushakashati bwe muri Tanzania nawe mu gihe cy’amezi 3.

Uyu mushinga uyobowe na Dr. Victor Han, uyobora ikigo gikora ubushakashatsi ku buzima bw’abana muri Canada akaba n’umwarimu wigisha iby’ubuzima bw’abana ku ishuli rya Schulich School of Medicine & Dentistry.

Iyo gahunda kandi inashyigikiwe n’ishyirahamwe rya za kaminuza n’amashuli makuru muri Canada ndetse n’abanyeshuli.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka