Hari abacururiza ibiribwa ku musarani w’isoko rya Rwamagana

Imbaga y’abacuruza n’abahahira mu isoko rikuru rya Rwamagana ifite ibyago byinshi byo kwandura indwara zikomeye kuko hari abacuruza ibiribwa binyuranye ku musarani w’iryo soko.

Uyu musarani kandi urinubirwa n’abantu batandukanye kubera umunuko uwurangwa iruhande, ukaba utagira amazi nta n’impapuro z’isuku ziharangwa.

Abacururiza iruhande rw’uwo musarani bavuga ko nta handi bafite bajya, ndeste ngo aho hantu baheretswe n’abayobozi mu karere bashinzwe gukurikirana iby’iryo soko. Ngo babimuye ahitwa Buswahilini bari bamaze igihe bacururiza, bababwira ko hari umukire wahaguze ugiye kuhubaka.

Aba bacuruzi banze ko amazina yabo atangazwa bavuze ko aho bimuriwe batahishimiye na busa kuko ari ku mbuga idatwikiriye, hakaba hatazitiye by’umwihariko bakaba bafite impungenge z’umwanda n’umunuko uharangwa kuko ari ku bwiherero rusange, butagira amazi ntibunagire abita ku isuku nyabo.

Umukobwa uhacururiza imbuto yagize ati “Nk’ubu rwose ndebera, ntaho kwikinga izuba tugira. Uriya reba yicaye mu muryango w’umusarani neza. Natwe ni hariya twicara, umunuko n’umwanda twarabimenyereye.”

Abo bo baracururiza neza mu muryango w'ubwiherero.
Abo bo baracururiza neza mu muryango w’ubwiherero.

Aba bacuruzi bavuga ko nta kundi bagira kuko bakeneye aho gukorera, kandi batajya aho abakozi b’Akarere batabemereye.

Umukozi wo mu rugo wahahahiraga ibyo ajyana aho akora avuga ko aho hantu hahendutse kurusha ahandi yabibona, bityo akaba ahahahira uko aje mu isoko.

Uyu mugore ati “Aha hantu ndahahahira ariko mporana impungenge. Hadutse icyorezo nka macinya cyangwa kolera nta warokoka. Tekereza aba bacuruzi bose, abahaha nkanjye n’abo dusanga mu ngo bose!”.

Umukozi ushinzwe imisoro n’amahoro mu Karere ka Rwamagana, Alli Mudahinyuka, avuga ko abo bacuruzi bakwiye kwihanga igihe gito kuko aho bacuriza hazubakwa neza mu gihe kitarambiranye.

Ubwiherero bwubatswe na LuxDev nta buryo bwo kwisukura bufite.
Ubwiherero bwubatswe na LuxDev nta buryo bwo kwisukura bufite.

Mudahinyuka yabwiye Kigali Today ko mu Karere babona ko aho hantu hari ikibazo, ariko ngo nta handi bafite bakwerekeza abo bacuruzi iki gihe. Gusa ngo hamaze gutangwa isoko ryo kuhavugurura, ndetse n’ubwo bwiherero bukazatunganywa bukanazitirwa bugatandukanwa n’ahacururizwa.

Uwizeye Patrick ushinzwe isuku mu Karere ka Rwamagana aravuga ko yamaze kubona impungenge zitewe n’ubwo bwiherero.

Umurenge wa Kigabiro iryo soko ryubatswemo wumvikanye na rwiyemezamirimo uzajya asukura ubwo bwiherero kandi ngo hamaze gutangwa isoko ryo kuzitira ubwiherero bugatandukanywa n’ahacururizwa hasanzwe.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndumiwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1

yanditse ku itariki ya: 14-07-2012  →  Musubize

Ariko ubwo niba ari byo umuyobozi wohereza abantu gukorera ku musarane we aba yumva yahakorera nizere ko atari byo naho ubundi birababaje!

Butera yanditse ku itariki ya: 13-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka