Gisagara: Kwita ku bafite uburwayi bwo mutwe bizafasha kongera isuku

Mu rwego rwo kongera isuku mu karere ka Gisagara, hemejwe ko hagiye gukorwa ibarura ry’abantu baba ku mihanda bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, bityo bazitabweho uko bikwiye kuko akenshi aribo bakunze kugaragara bafite umwanda bikitirirwa akarere kose.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’amakuru yatangajwe mu minsi ishize, avuga ko mu Karere ka Gisagara hari abaturage barwaye amavunja ku kigereranyo cyo hejuru kubera umwanda.

Ubuyobozi bwakomeje kuvuga ko abo baturage ntabahari nk’uko bivugwa, ariko ngo nyuma yo kwigenzurira neza, busanga abantu bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe badafite ababitaho aribo bagaragarwaho n’iyi ndwara, bityo bigafata akarere kose.

Muri rusange abaratuge ba Gisagara bafite isuku kuko hari amabwiriza yanditse yatanzwe kugera ku rwego rw’Akagari, kandi ubugenzuzi bw’isuku burakorwa cyane cyane ko n’abaturage baterewe umuti abayobozi bahari; nk’uko byemezwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madamu Uwingabiye Donatille.

Umwanzuro wo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe wafatiwe mu nama y'abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gisagara.
Umwanzuro wo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe wafatiwe mu nama y’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gisagara.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Leandre Karekezi nawe yabigarutseho, avuga ko iki kibazo cy’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, bakagaragarwaho n’umwanda ndetse n’amavunja bahari, ariko agaragaza ko umunyamakuru wabivuzeho yashyizemo gukabya akabyitirira abaturage bose.

Karekezi aragira ati “Ibi byagize icyo bidusigira kuko kurwara amavunja sicyo kibazo cy’intangiriro, ahubwo bigaragara ko ari ikibazo cy’umwanda ariyo mpamvu duhagurukiye isuku, abafite uburwayi bwo mu mutwe tukabitaho tukabavuza kuko ari inshingano zacu nk’ubuyobozi”.

Kuba ikibazo cy’amavunja kigaragara ku bantu bafite ubumuga bwo mutwe kandi badafite ababitaho, byatumye umuyobozi w’akarere ka Gisagara asaba abayobozi n’abakozi bose kwita kuri abo bantu, kandi bakibanda mu mirenge ya Mukindo, Kansi na Kibirizi kuko yagaragaje ko ifite abantu bafite ikibazo cyo mu mutwe benshi kandi badafite ababitaho kurenza mu yindi mirenge.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka