Gisagara: isuku iracyari nke

Mu gikorwa cyo kugenzura isuku mu mirenge igize akarere ka Gisagara cyabaye mu kwezi kwa Kamena 2012, byagaragaye ko ahenshi muri ako karere isuku ikiri nke.

Mu murenge wa Kibirizi hasuwe indamirabagenzi (restaurants), inzu bogosheramo (salon de coiffure), utubari, ahacururizwa inyama n’ahacururizwa amata maze bigaragara ko nta suku ihagije iri muri ibi bikorwa.

Ibikorwa byinshi cyane cyane ibigendanye n’ibiribwa muri uyu murenge byafunzwe, ba nyiribikorwa basabwa kuvugurura imikorere yabo maze bakazasurwa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga maze bakaba bakwemererwa kongera gukora.

Ahenshi mu hacururizwa inyama z'ingurube hari umwanda.
Ahenshi mu hacururizwa inyama z’ingurube hari umwanda.

No mu murenge wa Ndora, ahagiye hagaragara isuku nke kurusha ahandi ni mu bucuruzi bw’inyama z’ingurube ndetse n’aho bacururiza amata.

Ikigaragara ni uko atari ubushobozi buke butuma abaturage batagira isuku ahubwo ni umwete muke bagira wo gukora isuku kuko amazi barayegerejwe hafi yabo; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwingabiye Donatille wari uherekejwe n’umukozi ushinzwe ibidukikije mu karere, ingabo na Polisi.

Uwingabiye yagize ati “Nta kuntu umuntu yasobanura ko kugirira isuku ibiribwa bimugoye kandi afite amazi yo koza ibikoresho. Si ikibazo cy’ibikoresho rero ahubwo ni umwete kandi uko kubura umwete bishobora guteza ibibazo abaharira kubera umwanda.”

Abayobozi mu karere ka Gisagara bagenzura isuku y'ahacururizwa ibyo kurya.
Abayobozi mu karere ka Gisagara bagenzura isuku y’ahacururizwa ibyo kurya.

Abaturage bakorewe isuzumwa bamwe bakanafungirwa ibikorwa biyemeje guhindura imikorere bakagerageza gushyira isuku mu bikorwa byabo kuko bahakuye isomo n’abatafungiwe babonye ko ubutaha bashobora kubuzwa gukora bitewe n’uko nta suku bafite.

Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza yasabye abaturage kutangiza ubuzima bwa bagenzi babo nabo batiretse babaha ibintu birimo umwanda.

Yatangaje ko igenzura bakoze ryari rigamije gutanga inama ariko ko nibagaruka bagasanga inama batanze zitarubahirijwe batazajya bafunga aho hantu gusa ahubwo ko nyiraho azajya anacibwa amande.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka