Gicumbi: Inyigisho z’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere zagabanyije abatwaraga inda zitateguwe

Bamwe mu babyeyi batuye mu mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi batangaza ko kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere ari bimwe mu bibafasha kugira ubumenyi bubafasha kwirinda inda zitateguwe bigafasha n’abana babo bagira uburere bwiza.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko uruhare rwabo rwatumye bamwe mubana bahindura imyumvire ku myitwarire ikunze kuranga abangavu yo kuba bajyanwa mu bishuko bagakurizamo gutwara inda zitateganyijwe nk’uko Niyibizi Celestin abivuga.

Kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ngo urubyiruko rwinshi ntiruba rufite amakuru ahagije ku buzima bwabo akaba ari yo mpamvu babigishije uburyo umuntu ashobora kwitwara ageze mu bugimbi no mu bwangavu.

Niyibizi avuga ko afite abana b’abakobwa 2 ariko akunda kubaganiriza kubuzima bw’imyororokere kandi akabagira inama uburyo bagomba kwirinda hatazagira umuntu ubatera inda.

Ngo ikintu cya mbere ababwira nukumenya kubara ukwezi ku mugore akamenya ko iyo umukobwa agiye mu mihango aba agomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kuko byamuviramo gutwara inda.

Ku bana b’abahungu ngo abigisha uburyo bwo kumenya kwiroteraho ko atari uburwayi kandi bakamenya ko icyo gihe bashobora gutera umukobwa inda igihe baramutse bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yemeza kandi ko byatanze umusaruro kuko usanga mugace atuyemo ndetse no mu tugari bahana imbibe nta bana babakobwa bakiri bato bagitwara inda zitateganyijwe.

Mu babyeyi b’abagabo ariko haracyagaragaramo bamwe batinya kubiganiriza abana b’abakobwa ngo kuko bibatara isonink’uko Munyakazi Daniel abitangaza. Yagize ati “Jyewe sinatinyuka kubiganiriza abana b’abakobwa rwose kuko sinabyishoborera, nyina ajye aba ariwe ubibaganiriza.”

Munyakazi ariko avuga ko aramutse abonye umwana we yitwara nabi yamucyaha akanamugira inama.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ubuzima Kayumba Emmanuel nawe yemeza ko inyigisho z’ababyeyi zigira uruhare kubuzima bw’imyororokere bw’abana babo.Ibi kandi bigendana n’impinduka nziza kuko ubu nta bana bakiri bato bagitwara inda zitateguwe.

Nawe agira inama urubyiruko ko bagombye kwifata abo binaniye bagakoresha agakingirizo kuko aribyo bibarinda gutwara inda zitateguwe ndetse n’icyorezo cya Sida.

Ikindi babakangura nukwihutira kugana ku kigo nderabuzima bagahabwa ubufasha igihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko iyo serivise itangirwa ubuntu kubigo nderabuzima.

Gutwara inda ukiri muto ngo biviramo umwana w’umukobwa ndetse n’umuhungu kubyara umwana batateguye, kudakomeza kwiga amashuri, yabo batekanye, no gufata inshingano zo kurera umwana ataragira ubushobozi, akaba yagira n’ibyago byo kuba yakwanduriramo agakoko gatera sida.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka