Gicumbi: Abafatanyabikorwa b’akarere bagiye kurwanya imirire mibi

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Gicumbi bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage barwanya imirire mibi n’ubugwingire mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Kuwa gatanu tariki 4 Nzeri 2015 abikorera bahuguwe kubikorwa byo gufasha abaturage kurwanya imirire mibi n’ubugwingire mu bana, amahugurwa yatanzwe biciye muri gahunda yo guteza imbere imirire myiza SUN (Scaling Up Nutrition).

Ikibazo k'imirire mibi ngo cyahagurukiwe.
Ikibazo k’imirire mibi ngo cyahagurukiwe.

Mugenzi Jean Nepo umukangurambaga muri iyi gahunda yasabye, abafatanyabikorwa b’akarere gushyira imbaraga muri gahunda zo gufasha abaturage guhindura imyumvire no kubigisha gutegura ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri, kugira ngo barwanye ikibazo cy’imirire mibi.

Iki kibazo cy’ubugwingire usanga ahanini giterwa no kutamenya gutegura indyo yuzuye ku babyeyi kandi ibyo gutekera abana biba bitabuze. Aho niho Abafatanyabikorwa basabwe gutanga umusanzu wabo kugirango barwanye iki kibazo kuko usanga kiri mu gihugu hose.

Shirimpumu Jean Claude avuga ko zimwe mu ngamba agiye gushyira mu bikorwa ni ugukangurira abaturage korora amatungo magufi arimo inkoko, inkwavu.

Avuga ko bazongeraho no kubakangurira kwitabira ubuhinzi bukubiyemo imboga ibinyabijumba n’ibindi bitandukanye akabigisha uburyo bwo kubiteka kugirango umwana abashe gufata ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri.

Izi gahunda zikajya zigishirizwa mu mugoroba w’ababyeyi no mu gikoni cy’umudugudu aho abaturage bazigishwa uko bategura indyo yuzuye.

Padiri Mudacyahwa Jean Damascene ahagarariye ubutabera n’amahoro muri diyoseze ya Byumba, yavuze ko bagiye gukomeza kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, binyuze mu bikorwa by’imihigo baba bariyemeje gukora.

Yongeyeho ko akarima k’igikoni katagomba kubura muri buri rugo mu rwego rwo kurwanya iyi mirire mibi.

Imibare itangwa n’ibitaro bikuru bya Byumbamuri gahunda y’imbonezamikurire igaragaza ko abana bafite ikibazo cyo kurwara bwaki yumisha na bwaki ibyimbisha bagera kuri 3%.

Abana bafite ikibazo cyo kuvuka bafite ibiro bike bitageze ku biro 2.5 bagera ku 8%, naho abafite ikibazo cy’ubugwingire bakaba bangana na 38%.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka