Buri munsi ababyeyi ibihumbi 800 bapfa babyara - UNFPA

Ishami ry’umuryango W’abibumbye ryita ku iterambere ry’abaturage (UNFPA) ritangaza ko kutita ku buzima bw’imyororokere bitera ingaruka nyinshi zirimo impfu z’ababyeyi basaga ibihumbi 800 bapfa babyara buri munsi ku isi.

UNFPA irasaba ko umugore yasama inda abishaka, umwana wese akagira amahirwe yo kubaho kandi urubyiruko rukagira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, ndetse hakitabwa cyane ku buzima bw’umubyeyi utwite ndetse n’abana bato.

Muri rusange, ngo ibihugu byateye imbere mu bukungu byitaye ku buzima bw’ababyeyi kurusha muri Afurika. Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara u Rwanda rurimo kwitabira serivisi zizagabanya 69% by’impfu z’ababyeyi na 57% ku mpfu z’abana; nk’uko Madamu Karugwiza, umukozi muri UNFPA abivuga.

Abagore bitabiriye gahunda zo kuboneza urubyaro mu gihe batifuza gusama byagabanya inda zikurwamo ku rugero rwa 71% ku isi; nk’uko UNFPA ikomeza ibitangaza.

Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwagaragaje ko rumaze gutera imbere mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi ( MDGs).

Umubare w’ababyeyi babyarira kwa mugaga cyangwa ababyara bafashijwe n’abaganga wariyongereye ugera kuri 69% muri 2010 uvuye kuri 39% muri 2005.

Umubare w’ababyeyi bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro wavuye kuri 10% ugera kuri 45%, naho imfu z’ababyeyi zigabanuka kuva kuri 750 ugera kuri 478 ku baturage ibihumbi 100.

Gusa ngo nubwo imibare igenda yiyongera haracyari imyumvire mike ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka