Bugesera: Ababyeyi barasabwa kwita ku isuku y’abana babo

Ababyeyi bo mu karere ka Bugesera barasabwa kwita ku isuku y’abana babo, kuko usanga henshi mu byaro byo mu Rwanda hariabana batameserwa imyenda ntibanabakarabye. Icyo bikiyongeraho n’isuku nke y’aho barara.

Kimwe mu bigaragaza abana bafite umwanda muri aka gace ni ukurwara ibihushi mu mutwe, imbyiro mu gatuza no mu ijosi. Hari n’abandi baba bararwaye imyate n’amaga rimwe na rimwe bakagira n’amavunja mu mano y’ibirenge.

Icyo kibazo kigaragara mu murenge wa Juru mu kagari ka Mugorore n’ubwo atari ho honyine. Muri uyu murenge, abana benshi bivugira ko ababyeyi babakarabya inshuro nke. Kenshi ababyeyi bakabahatira kwikarabya kandi batabizi, abana nabo bakitera amazi uko babonye.

Umwe muri bo agira ati “Iyo bwije baratubwira ngo dufate amazi dukarabe, tukayacuranwa rimwe na rimwe ntadukwire, nta n’isabune baba baduhaye hanyuma tukaryamira aho”.

Abana biga mu mashuri bo byanze bikunze bagomba gukaraba, kuko abarimu bababonye batakarabye babahana. Umwe mu bana biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza avuga ko umwana utakarabye atahinguka imbere ya mwalimu kuko ahita amuhana.

Ababyeyi nabo bagaragaza ko batarumva inshingano zabo ku kwita ku isuku y’abana. Bamwe mu babyeyi bagaragaje ko kudakarabya abana nimugoroba no kubamesera, akenshi biterwa n’imirimo myinshi yo mu rugo cyane cyane ku mugoroba.

Ariko na none ngo bigaterwa n’uko abana baba batagira imyenda irenze umwe ngo imwe nimeswa baze kubona indi bambara, nk’uko bitangazwa n’umwe muri abo babyeyi Mukangiruwonsanga, ufite abana.

Ati: “Usanga umwana agira umwenda umwe akaba ari wo atemberana, akaba ariwo yiriranwa ukamusaziraho, rimwe na rimwe akagira uwo yigana gusa, ugasimburana n’uwo akorana kandi na wo umwe gusa. Aho urumva ko bigoye ko umwana yameserwa kandi nta cyo guhindura mu gihe ya myenda yameshwe igitose”.

N’ubwo muri rusange ababyeyi batavuga rumwe n’abana babo mu bijyanye no kugirirwa isuku, ikigaragarira buri wese ni uko abenshi mu bana bakiri batoya munsi y’imyaka yo gutangira ishuri.

Nta kintu kigaragara gikorwa mu kwita kuri abo bana haha mu kumeserwa no kubakarabya no gukorerwa andi masuku umubiri ukenera nk’iyo mu mazuru, mu ntoki, ku mutwe n’ahandi.

Ubuyobozi na bwo buvuga ko iyo gahunda ababyeyi bahora bayikangurirwa, ariko ikaba itarabacengera ngo bayigire iyabo.

Mu kwezi kwahariwe umuryango, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera ntibwahwemye gukangurira ababyeyi kwita ku isuku y’abana, babamesera imyenda, babakarabya mu ntoki no ku mubiri.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka